Shampiyona igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, APR FC na AS Kigali ziracyakubana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shampiyona igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, APR FC na AS Kigali ziracyakubana

Shampiyona igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, APR FC na AS Kigali ziracyakubana

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino 2017 /2018 irabura umukino umwe ngo igere ku musozo, ikipe igomba kwegukana igikombe cy'uyu mwaka ntiramenyekana n'ubwo bizwi ko kigomba kwerekeza hagati ya APR FC na AS Kigali.

Uyu munsi hakinwaga imikino y'umunsi wa 29 akaba ari na wo munsi ubanziriza uwa nyuma, APR FC na AS Kigali zihanganiye igikombe zikaba zatsinze imikino yazlo zikomeza gukubana.

APR FC kuri Stade Amahoro yari yakiriye Gicumbi FC, iyi kipe y'ingabo z'igihugu ikaba yaje kubona igitego hakiri kare mu gice cya mbere gitsinzwe na myugariro Buregeya Prince n'umutwe.

Ku munota wa 90 Byiringiro Lague yaje gutsinda igitego cyashimangiye intsinzi ya APR FC no kuguma ku mwanya wa mbere.

AS Kigali ku kibuga cya Kigali yari yakiriye Amagaju maze iyipfunyikira impamba y'ibitego 2 biyisubiza mu Bufundu, ibitego byose batsinzwe na Ndarusanze Jean Claude.

Rayon Sports yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona yari yakiriye ikipe ya Sunrise, umukino waje kurangira banyagiye Sunrise ibitego 4-0 harimo 3 bya Ismaila Diarra.

Nyuma y'uyu munsi wa 29, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 63, ikurikiwe na AS Kigali ifite 60 ni mu gihe Rayon Sports ya gatatu ifite 51. Hasigaye imikino y'umunsi wa 30 ari nawo wa nyuma, ikipe ya APR FC na AS Kigali zihanganiye igikombe zose zizakinira imikino yazo hanze.

APR FC izajya I Rusizi gukina na Espoir ni mu gihe AS Kigali izajya i Musanze gukina na Musanze FC.

APR FC niyo iri mu murongo mwiza wo kuba yakwegukana iki gikombe kitarabona nyiracyo, kuko isabwa kunganya gusa na Espoir ubundi niyo AS Kigali yatsinda Musanze nta cyo byahindura.

AS Kigali kugira ngo itware iki gikombe ni uko igomba gutsinda Musanze FC ubundi APR FC igatsindwa na Espoir.

Icyo gihe zaba zinganya amanota 63 kuri 63, hakarebwa imikino yazihuje kuko buri imwe yatsinze umwe indi igatsinda undi ,hahita harebwa ibitego bazigamye, kugeza uyu munsi APR FC izigamye 34 naho AS Kigali ikazigama 30, bivuze ko isabwa no kuzaba yakuyemo ikinyuranyo cy'ibitego APR FC iyirusha.

Dore uko imikino y'uyu munsi wa 29 yagenze

Etincelles FC 2-0 Kirehe FC

AS Kigali 2-1 Amagaju FC

APR Fc 2-0 Gicumbi FC

Bugesera FC 2-0 Police FC

Miroplast FC 2-2 Espoir FC

SC Kiyovu 1-0 Mukura VS

Rayon Sports FC 4-0 Sunrise FC

Musanze FC 3-2 Marines FC

24/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...