Umunyamakurukazi Assumpta Abayezu yihakanye umusore w'umunyamideli wavuze ko bakundana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunyamakurukazi Assumpta Abayezu yihakanye umusore w'umunyamideli wavuze ko bakundana

Umunyamakurukazi Assumpta Abayezu yihakanye umusore w'umunyamideli wavuze ko bakundana

Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Isango Star yihakanye umunyamideli Sekamana Eric wahamije ko bakundana, yemeza ko ari inshuti zisanzwe.

Assumpta Abayezu amaze kumenyerwa mu biganiro bica kuri Radio na Televiziyo Isango Star birimo Sunday Night, Isango na Muzika na Dukaraoke.

Ubwo hatangwaga ibihembo bya Made In Rwanda Awards mu ijoro ryo kuwa gatandatu, uyu mukobwa yagaragaye ari kumwe n’umunyamideli Sekamana Eric wanahawe igihembo cy’umunyamideli w’umugabo wahize abandi.

Aho Assumpta yajyaga Sekamana yabaga ahari, n’aho Sekamana agiye Assumpta nawe akaba amuriho, dore ko banajyanye gufata igihembo cyari cyagenewe uyu musore.

Mu Kiganiro na Eachamps Sekamana Eric yahamije ko ari mu rukundo rutavangiye  n’uyu munyamakurukazi.

Yagize ati “Assumpta ndaumukunda, kandi nawe arabizi. Mufata nka cherie wanjye kandi niko bimeze.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru Assumpta yavuze ko Sekamana ari inshuti ye magara, nta by’urukundo bihari nk’uko yari yabitangaje. Yongeyeho ko kuba bagaragaye bari kumwe ari uko bose bari mu bahatanira ibihembo kandi Sekamana akaba yari yaranamusabye ko bazajyana gufata igihembo cye.

Twongeye kubaza Sekamana impamvu avuga ko akundana na Assumpta kandi we avuga ko ari inshuti ye isanzwe, avuga ko byatewe n’uko uyu mukobwa atifuzaga ko bimenyekana.

Yagize ati “muri abanyamakuru bagenzi be, rero ntabwo aba yifuza ko bivugwa ariko ukuri guhari ni uko dukundana.”

Assumpta Abayezu ntiyemeranya na Sekemana uvuga ko bakundana

Sekamana yemeza ko akundana na Assumpta Abayezu

25/Jun/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content