Umunyarwandakazi yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Afrique Canada (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyarwandakazi yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Afrique Canada (Amafoto)

Umunyarwandakazi yabaye igisonga cya kabiri  muri Miss Afrique Canada (Amafoto)

Umukobwa witwa Nancy Sibylle Uwase wari mu bahatanira ikamba  ry’Abanyafurika batuye muri Canada, yabaye igisonga cya kabiri.

Iri rushanwa rya Miss Afrique Canada ryari riri kuba ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’abakobwa cumi na batanu bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika  batuye muri Canada.

Mu bakobwa bahatanye n'umunyarwandkazi Nancy harimo ukomoka muri Mali, Senegal, Congo Brazaville , Cȏte d’Ivoire, Cameroon, Guinée, DR Congo, Togo, Nigeria, Togo na Tanzania.

 Kuwa 23 Kamena 2018, nibwo habaye umuhango wo gutangaza abatsinze Tahibat Wuraola Adeyemi ukomoka muri Nigeria yegukanye ikamba rya Miss Afrique Canada  anahembwa  imodoka nshya n’ibindi bihembo.

Umunyarwandakazi Nancy Syblle yabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’Abanyafurika batuye muri Canada,  Safiatou Barry ukomoka Guinée  aba igisonga cya mbere.

Miss Afrique Canada ifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘kwigaragaza k’umurage w’Umunyafurika’. Buri  umwe mu bahatana ku munsi wo gutanga ikamba yiyerekanye mu mwambaro gakondo w’aho akomoka.

     Nancy Uwase Sybylle[ibumoso] yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Afrique Canada    Uwase ukomoka mu Rwanda yagizwe igisonga cya kabiri cya Miss Afrique Canada

25/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Nancy Sibylle
Super
Sponsored Content
Loading...