Davido yegukanye igihembo muri BET Awards 2018 (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Davido yegukanye igihembo muri BET Awards 2018 (Amafoto)

Davido yegukanye igihembo muri BET Awards 2018 (Amafoto)

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yegukanye yatsindiye igihembo mu BET( Black Entertainment Awards 2018) nk’umuhanzi wigaragaje mu ruhando mpuzamahanga.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo i Los Angelos muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye umuhango wo gutanga ibihembo ku birabura b’abanyamerika bitwaye neza mu byiciro bitandukanye by’imyidagaduro kuva muri Mutarama 2018 kugera muri Werurwe 2018.

Muri ibihembo bya BET Awards byatangwaga ku nshuro ya 18, umunya-Nigeria Davido niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi wigaragaje ku rwego mpuzamahanga (Best International Act) aho yahigitse abandi bari bahanganye barimo Booba (FRANCE) Cassper Nyovest (Afurika y’Epfo) Dadju (FRANCE) Distruction Boyz (Afurika y’Epfo),Fally Ipupa (DR CONGO), J Hus (UK),NISKA (FRANCE),Tiwa Savage (NIGERIA),Stefflon Don (UK),Stormzy (UK).

Davido mu mwaka wa 2017 na 2018 yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake nka If, Fall, n'izindi akaba yaranakoze ibitaramo yise 30 Billion Tour bizenguruka ibihugu bitandukanye. 

Abandi bahawe ibihembo muri BET Awards harimo Kenderick Lammar watwaye ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop na alubumu nziza “Damn”.

Beyonce yahawe igihembo cy’umuhanzikazi ukora ijyana ya R&B na Pop naho Cardi B ahabwa icy’umugore ukora Hip Hop. Migos yatwaye igihembo cy’itsinda ryahize ayandi SZA ahabwa icy’umuhanzi ukizamuka.

 Bruno Mars yahawe igihembo cy’umugabo ukora R&B ahigitse abarimo Chris Brown, The Weeknd n’abandi

Blac Chyna ni uko yari yambaye

Amber Rose na Blac Chyna basomanye

Umuraperikazi Remy Ma

TI 

DJ Khaled n'umuryango we 

Meek Mill na YG

Ashanti

25/Jun/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content