Ikipe ya Espoir y'i Rusizi izakirira APR FC kuri Sitade Amahoro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikipe ya Espoir y'i Rusizi izakirira APR FC kuri Sitade Amahoro

Ikipe ya Espoir y'i Rusizi izakirira APR FC kuri Sitade Amahoro

Bitewe n’imikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira tariki ya 29 Kamena 2018 mu gihugu cya Tanzania kandi ikazitabirwa ni kipe ya APR FC  izanakina umukino wa mbere ku munsi ufungura irushanwa, yasabye ikipe ya Espoir FC ko yayakirira i Kigali kuri stade Amahoro ku mukino usoza shampiyona ku munsi wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018.

Nta cyumweru kirashira ikipe ya APR FC imenyeshejwe ko izitabira iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki ya 29 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2018 aho yatumiwe nyuma y’uko ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ndetse Saint George yo muri Ethiopia zikuye mu irushanwa zigahita zisimbuzwa APR FC ndetse na Singida United yo muri Tanzania. Zose zikaba zarashyizwe mu itsinda rya C kumwe na Simba SC ndetse na Dakahada yo muri Somalia.

Nk’uko umuvugizi w’iyi kipe Kazungu Clever yabitangaje, yavuze ko kubera impamvu itunguranye yo kwitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup ndetse no gushyirwa kuri gahunda ifungura iri rushanwa, ikipe ya APR FC yasabye Espoir FC ko umukino usoza shampiyona yazakirira i Kigali kugira ngo izabone uburyo ihita yerekeza Dar es Salaam muri iryo joro.

Yagize ati” Kubera i mpamvu itunguranye yo gutumirwa mu mikino ya Cecafa Kagame Cup izabera Dar Es Salaam Tanzania, no gushyirwa kuri gahunda y'imikino izafungura irushanwa rya Cecafa Kagame kuwa Gatanu itariki 29.  Ikipe ya APR FC yasabye ikipe ya Espoir FC gukinira na yo i Kigali kuwa gatatu kuri 27 kugira ngo APR FC izashobore gukora urugendo rujya Dar Es Salaam muri iryo saa tanu nta gihindutse.

 Kazungu Claver yavuze ko kuba i Rusizi ari kure ya Kigali kandi kompanyi y'indege ya Rwandair ikaba itava i Rusizi mu ijoro, ari byo byatumye umukino uzanwa i Kigali.

 Yagize ati”Kuko gukinira Rusizi umukino irangira saa kumi nimwe hafi nigice biragoye kugera i Kigali ngo ufate indege muri iryo joro ijya Dar.  Kandi muri ayo masaha nta ndege ya Rwandair ikora nijoro kuva Rusizi iza Kigali. “

Si ubwa mbere ikipe ya Espoir yaba yakiriye umukino wa yo i Kigali kuri Stade Amahoro,kuko  muri 2013 na bwo yakiriye Rayon Sports kuri iki kibuga ku mukino usoza shampiyona iza no kuwutsinda ibitego 3 kuri 2 bya Rayon Sports.

Si APR FC gusa izahagararira u Rwanda muri iyi mikino kuko na Rayon Sports izayitabiria ariko yo umukino wayo wa mbere izawukina tariki ya 1 Nyakanga 2018 ikina na Gor Mahia.

Gahunda yose y'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

25/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...