Agahinda k'umutinganyi w'umunyarwanda wibuka igihe yakoreyeho ubukwe n'umugabo we wapfuye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Agahinda k'umutinganyi w'umunyarwanda wibuka igihe yakoreyeho ubukwe n'umugabo we wapfuye

Agahinda k'umutinganyi w'umunyarwanda wibuka igihe yakoreyeho ubukwe n'umugabo we wapfuye

Umutinganyi w’Umunyarwanda witwa Semuhungu Eric ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha umugabo bakundanaga, akaba avuga ko iyo aba atarapfuye ubu baba bari kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri bakoze ubukwe.

Uyu  musore witwa Semuhungu Eric asanzwe aba muri Amerika. Mu 2015 nibwo yatangiye guhishura ko afite umugabo mugenzi we yihebeye witwaga Ryan Hargrave.

Ku bw’amahirwe make, muri Kamena umwaka ushize wa 2017, uyu mugabo wari warashakanye na Semuhungu yaje gupfa asigira agahinda gasaze uyu musore wakundaga kwerekana ko yamwihebeye.

Mu butumwa akunda gushyira hanze yerekana ko ntawe uteze gusimbura mu mutima we  uyu mugabo bari barashakanye.

Kuwa 25 Kamena 2016 yongeye  gushyirae ubutumwa ku rubuga rwa Instagram  yerekana ko iyaba Ryan Hargrave akiriho baba bari kwizihiza imyaka ibiri bakoze ubukwe.

Yagize ati ”Iyaba ukiriho uyu munsi tuba turi kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri dusezeranye kubana nk’umugabo n’umugore. Ni nde wigeze atekereza ko ubuzima buzamera uko biri uyu munsi?"

Yakomeje avuga ko nta munsi w’ubusa ushira adatekereje ku buzima aba abanyemo n’umukunzi we ndetse n'icyo baba bari gukora uyu munsi. Semuhungu yashushanyije urukundo rwe rwa Ryan Hargrave nk’indorerwamo yireberamo akabasha guseka mu gihe yibutse ibihe byiza bagize bakora ubukwe bwabo.

Yashimangiye ko ahorana intimba ariko agacishamo agaseka iyo yibutse umunsi w’ubukwe bwabo. Kuri uyu musore ati "yego habaho amarira ariko na none no guseka gake, byari umunsi ukomeye mu buzima bwanjye ndetse nzahora nibuka mu buzima bwanjye bwose."

   Semuhungu akora ubukwe n'umugabo we

    Semuhungu avuga ko adateze kwibagirwa ibihe byiza yagiranye n'umugabo we w'umuzungu bari barasezeranye bahuje ibitsinahttps://instagram.fhel5-1.fna.fbcdn.net/vp/a3402ab34b2dcf3c14d792bd25ee85d8/5BCA26FF/t51.2885-15/e35/35519725_557485361346371_1921703213023625216_n.jpg

Ubutumwa bwa Semuhungu wapfakaye atarambanye n'umugabo we

Tags

26/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
jules irasubiza
ibi ntacyi dasazwe kuko buriwese afite amahitamoye kandi Eric semuhungu wihangane mubuzima niko bigenda habaho gutandukana ninshuti twakundaga
bella
akumiro namavunja umunyarwanda muzima aratinyuka akagaragaza amahano nkayo gusa isi irashaje niba niwacu bihari
Titi
Icyakora iby'isi n'amabanga pe!ubuse wumva ur'umugore peeee!akumiro kabaho cyakora Uwiteka waremye ijuru n'isi ahindure umutima wawe wongere wibuke ko ur'umugabo waremewe kuzashaka umugore!
innocent
Ubwenge bucye gusa,n ubundi wadusebereje um uco.ugirango nibihsno vyo kumunsi w'imperuka ntibibategereje mwembi niba nawe utihannye
innocent
Ubwenge bucye gusa,n ubundi wadusebereje um uco.ugirango nibihsno vyo kumunsi w'imperuka ntibibategereje mwembi niba nawe utihannye
Rugira Charles
Sinjya niyumvisha ubugoryi nkubu ko bubaho nigute umuntu umugabo aba umugore koko
steve alias p. nkurunziza
burya aba bantu barabaho vyukuri?ibi biremwa nImana yabiremye?Yesu Kristo arakwiye kuza vuba.ni danger
Sponsored Content
Loading...