Umuhanzi nyarwanda yakoze amashusho y’indirimbo ye ari mu isanduku y'abapfuye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umuhanzi nyarwanda yakoze amashusho y’indirimbo ye ari mu isanduku y'abapfuye

Umuhanzi  nyarwanda yakoze amashusho y’indirimbo ye ari mu isanduku y'abapfuye

Kamatali Thierry uzwi nka Racine uri mu baraperi bari kuzamuka neza yakoze indirimbo yitwa ‘Nzura’ agaragaramo ari mu isanduku.

Iyi ndirimbo ya Racine, ivuga ku muntu wapfuye uba asaba Imana ko yazuka. Yiyumvikanisha afite agahinda asaba ko yasubira ku Isi akongera gusubirana ubuzima akanasabana n’abo yahasize barimo n’umugore we uba waratangiye kwigabizwa n’abandi bagabo.

Kuba agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari mu isanduku avuga ko byatewe n’ubutumwa burimo kandi akaba ari akazi.

Ati” Nuko indirimbo ubwayo yavugaga ko mba narapfuye nsaba kuzuka kandi ikigaragaza umuntu ko yapfuye nuko aba ari mu isanduku ariho bamuherekereza. Biba  biteye ubwoba bitewe nuko abantu babitinya gusa kuberako ari akazi nagiyemo.”

Racine ari mu bahanzi bakora Hip hop bari kwigaragaza cyane muri iki gihe, mu minsi ishize nabwo yakoze indirimbo yise ‘Agahugu’ inyura benshi.

Nzura ya Racine agaragaramo ari mu isanduku

26/Jun/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Eric ericsen
Sha kbs you musaza abirimo neza ahubwo sinzi impamvu stabs star nkabandi bose
ruganzu j cloude
uwomusaza aribizi pe rnrnmubyo yariribye rnagomba nokubigaragaza rnnaramushimye pe
theodor
biremewe nka kazi
Bowwow bonheur
ninziza komerezaho nice video
John
UMUVANDI go ahead
John
UMUVANDI go ahead
Dpg
shn kariya nakazi pee ahubwo uriya musore abirimo neza mushyigikire cyn!!!!
Sponsored Content