Yannick Mukunzi agiye kumurika imideli nk'uwabigize umwuga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yannick Mukunzi agiye kumurika imideli nk'uwabigize umwuga

Yannick Mukunzi agiye kumurika imideli nk'uwabigize umwuga

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Mukunzi Yannick  atangaza nyuma yo kwegukana igihembo nk’umusore wambara neza mu Rwanda, agiye gukoresha aya mahirwe mu kwagurira ibikorwa bye no kumurika imideli.

Kuwa 23 Kamena 2018 nibwo hatanzwe ibihembo bya Made In Rwanda Awards, byagarukaga cyane ku gushimira abanyamideli.

Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports niwe wahembwe nk’umusore wambara neza mu Rwanda, ahigitse abandi barimo umuhanzi Christopher, Nicki Dimpoz, na Dennis Nsazamahoro (Rwasa).

Mu kiganiro na Eachamps uyu musore yavuze ko ari ibintu byamushimishije cyane kandi bigiye kumutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane, ndetse akarenza aho ari ubu.

Yagize ati “ Iyo ubonye igihembo nk’iki bituma ukora cyane, kuko iyo mba ntakora cyane ntabwo nari kuba mbonye iki gihembo. Niyo mpamvu ngomba gukora cyane kugira ngo mpore ku gasongero kandi nkarenga n’aha.”

Yannick Mukunzi n’ubwo yabonye igihembo mu bintu bisa n’ibitandukanye n’akazi ke ka buri munsi, yavuze ko ibyo kumurika imideli ku bakinnyi ari ibisanzwe, ndetse ko ubu agiye kurushaho kwiyitaho ku buryo azabibyaza umusaruro.

Yagize ati “ Ibyo kumurika imideli ni ibisanzwe mu bakinnyi, mujya mubona ba Cristiano, ba Beckham barabikoze, nyuma y’umupira umuntu ashobora kuba yajya mu bindi. Nshobora kuba nabona kampani zitandukanye kubera nabonye ibi bihembo. Mba ngomba kwambara neza nkakomeza, nambara neza, ni ibintu biba bishimishije, ni ibintu biba biryoheye ijisho kubona umuntu yambaye neza.”

Hari bamwe mu bafana bagaragaza ko kuba uyu musore akunda kugaragara mu mafoto umusibizo ashyira ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gutuma atirwara neza, gusa we avuga ko nta mwanya abaha kuko ibyo bavuga nta shingiro bifite.

Yagize ati “ Abo nta mwanya mbaha. Nta muntu ubaho atifotoza, kuba nifotoza nta kibazo akazi kanjye nkakora neza n’ubwo rimwe na rimwe bitagenda neza buriya mu buzima habaho kugenda neza no kutagenda neza.”

Yannick Mukunzi ari mu basore bakundwa n’inkumi nyinshi ndetse mu minsi ishize hari uherutse kuririra ku kibuga ngo aramushaka, amuhobeye ahita yikubita hasi abura ubwenge. Kuri umwe mu bakinnyi bake bakora amafaranga hanze y’ikibuga kuko ubu yatangiye kwamamariza ibigo by’ubucuruzi bitandukanye

27/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
free
Bye bye football
Sponsored Content
Loading...