Umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yamaze gutoranywa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yamaze gutoranywa

Umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yamaze gutoranywa

Umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 yamaze gutoranywa ndetse mu minsi mike azatangazwa.

Nk'uko bimaze kumenyerwa buri mwaka hatoranywa umukobwa umunyarwandakazi uzahagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza rya Miss Supranational.

Dr. Yvonne Uwamahoro utoranya umukobwa userukira u Rwanda yabwiye Eachamps ko umukobwa uzitabira Miss Supranational yamaze gutoranywa gusa igihe cyo kumutangaza kikaba kitaragera.

Yagize ati "Umukobwa uzahagararira u Rwanda mu Miss Supranational twamaze kumuhitamo gusa nta byinshi namuvugaho, tuzamutangaza neza mu Ntangiro za Nyakanga.”

Yavuze ko hari amabwiriza bagenderaho bahawe n’abahagarariye Miss Supranational ku buryo batapfa kuyarengaho.

Biteganyijwe ko Miss Supranational 2018 azatoranywa kuwa 07 Ukuboza 2018 mu birori bizabera muri Poland, bikazahuzwa no kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 iri rushanwa rimaze. Icyo gihe abambitswe ikamba rya Miss Supranational kuva muri 2009 bazaba bahari.

Miss Supranational itegurwa n’itsinda ryitwa World Beauty Association (WBA). Yatangiye  mu 2009, U Rwanda rutangira kwitabira iri rushanwa kuva mu 2011 ruserukiwe na Dr Yvonne Uwamahoro. Abandi baryitabiriye ni Umwali Neema, Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, Sonia Gisa, Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2014, na Ingabire Habibah.     Ingabire Habibah wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2017

27/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
juifrael
wonderful
free
Ninde utazi se ko.ari Kalimpinya Queen
Sponsored Content
Loading...