Uko urwenya Arthur yateye ku ndirimbo ya Meddy na The Ben rwari ruteje ibibazo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uko urwenya Arthur yateye ku ndirimbo ya Meddy na The Ben rwari ruteje ibibazo

Uko urwenya Arthur yateye ku ndirimbo ya Meddy na The Ben rwari ruteje ibibazo

Umunyarwenya Nkusi Arthur avuga ko yasibye urwenya yari yateye ku ndirimbo ‘Lose Control’ ya Meddy na The Ben mu rwego rwo kwirinda ko hari abo yakomeretse cyangwa se akabicira amazina.

Mi minsi mike ishize umunyarwenya Arthur Nkusi yateye urwenya ku ndirimbo ‘Lose Control’ ya Meddy na The Ben aho yavugaga ku buryo yakozwe n’aba producers bagera kuri bane.

Mu rwenya rwe Arthur yavugaga ko iyi ndirimbo ‘yapfubuye, igapfuburwa n’uwambere uwakabiri agapfubura ibyapfubye byari byapfubuwe...

Aya mashusho yari ku rubuga rwa Instagram ntiyamazeho igihe kinini kuko Arthur yahise ayasiba.

Mu kiganiro na Eachamps, uyu musore umaze kubaka izina mu gusetsa yatubwiye ko ubwo yajyaga gushyira urwo rwenya kuri Instagram yari yabanje kubisabira uruhushya The Ben na Dj Zizou nk’abagize uruhare ku ndirimbo, ndetse baranabimwemerera.

Yagize ati “ Ruriya rwenya(blague) narayobye ndavuga nti ibyo ari byose irasetsa abantu ariko hari umuntu ishobora kubabaza, mpita nyoherereza The Ben, arayireba arasekaaaaa arambwira ati yishyireho nta kibazo, arongera arambwira ati ariko ba uretse, ayereka Zizou. Zizou aravuga ati ‘bishobora kubabaza uyu n’uyu’, ariko bageraho barambwira bati nta kibazo.”

Arthur yakomeje avuga ko nyuma yo kumwemerera gutangaza urwenya yari yakoze kuri Lose Control, umutima nama we wamubwirije kurukuraho kuko yabonaga bishobora kuza guteza ibibazo, bikamuteranya n’abo yavuze.

Yagize ati “ nararebye ndavuga nti reka mbyihorere. Hari igihe ndeba nkabona ko urwenya rwababaza umuntu. Numvaga yababaza uwa mbere cyangwa uwa nyuma cyangwa uwo hagati.”

Yemeza ko uru rwenya yamaze kurusiba muri telefone ye ndetse atanateze kongera kurutera haba mu bitaramo bye cyangwa ahandi hose.

Arthur yemeza ko hari ubwo atera urwenya ku muntu bikaba byamubabaza nyamara atari cyo yari agambiriye, ibintu avuga ko ari zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo.

Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2018 Arthur yateguye igitaramo cyitwa Seka Live kizaba ku nshuro ya kane aho azaba ari kumwe n’abandi banyarwenya nka Alex Muhangi na Pablo bo muri Uganda, Herve Kimenyi wo mu Rwanda, n’abandi batandukanye bakizamuka. Hazaba kandi hari n’umuririmbyi wabiciye bigacika Ragga Dee wo muri Uganda.

27/Jun/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
gilbert
hahhha uranyemeza kbsa
Sponsored Content
Loading...