Nyuma ya Bebe Cool, Ringo waririmbye 'Sondela' nawe yageze i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma ya Bebe Cool, Ringo waririmbye 'Sondela' nawe yageze i Kigali

Nyuma ya Bebe Cool, Ringo waririmbye 'Sondela' nawe yageze i Kigali

Umunyafurika y’Epfo Ringo wamenyekanye mu ndirimbo Sondela yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Kamena 2018 aho aje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kamena 2018. Icy’ukwezi gifite umwihariko dore ko hizihizwa imyaka 3 kimaze gitegurwa.

Mu bahanzi batumiwe harimo umugande Bebe Cool waririmbye ‘Mbozi Za Malwa’, ‘Love U Everyday’ n’izindi, uyu akaba yarageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Undi ni umunyafurika y’Epfo Ringo wamenyekanye mu ndirimbo yise Sondela nawe akaba yageze i Kigali mu ijoro ryo ryakeye.

Bose biteguye gususurutsa abakunda umuziki w’umwimerere bari kumwe n’abahanzi bo mu Rwanda b’abahanga aribo Mani Martin na Hope Irakoze.

Ringo yakiranywe urugwiro

28/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...