Umunyamideli Sekamana ahanze amaso irushanwa rya Mister Africa 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyamideli Sekamana ahanze amaso irushanwa rya Mister Africa 2018

Umunyamideli Sekamana ahanze amaso irushanwa rya Mister Africa 2018

Sekamana Eric uherutse kwegukana igihembo cy’umunyamideli wahize abandi aratangaza ko ahanze amaso irushanwa rya Mister Africa riherutse kwegukanwa n’umunyarwanda Jay Rwanda.

Kuwa 23 Kamena 2018 nibwo hatanzwe ibihembo bya Made In Rwanda Awards, aho mu cyiciro cy’umunyamideli wahize abandi Sekamana Eric ari we watsinze.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, Sekamana Eric yavuze ko yashimishijwe no kwegukana iki gihembo kuko yumva ko yari yarabiharaniye kuva kera. Ngo kuba umunyamideli mugenzi we Jay Rwanda ayarabashije kwegukagana ikamba rya Rudasumbwa w’Afurika 2017 byamuteye ishayaka ryo gukomeza gukora cyane.

Yagize ati “Jay Rwanda ari mu bantu batumye nkora, akimara gutwara Mister Africa byabaye ngombwa ko nsohora ibikorwa byinshi.”

Uyu musore avuga ko iki gihembo yahawe kigiye kumufungurira imiryango  hanze y’u Rwanda by’umwihariko ngo ahanze amaso irushanwa rya Rudasumbwa w’Afurika ndetse binamushobokeye yaryegukana nk’uko Jay Rwanda yabikoze umwaka ushize.

Yagize ati “ iki gihembo cyizamfasha kujya muri Mister Africa, ni narwo rufunguzo nashakaga. Kuba narubonye ndumva ubusabe bwanjye batazabusubiza inyuma, kandi binabaye byiza nakwegukana ikamba nk’uko nawe yabikoze.”

U Rwanda rumaze kwitabira irushanwa rya Mister  Africa inshuro 2. Ubwa mbere Moses Turahirwa (Moshions) yagiyeyo ndetse abona umwanya wa kabiri, mu mwaka ushize umunyamideli Jay Rwanda nawe yagiyeyo ndetse  yegukana igihembo.

Igihembo yahawe kizamwinjiza muri Mister Africa 2018

28/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...