Bebe Cool yasobanuye impamvu gukorana indirimbo na Charly na Nina byabanje kugorana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bebe Cool yasobanuye impamvu gukorana indirimbo na Charly na Nina byabanje kugorana

Bebe Cool  yasobanuye impamvu gukorana indirimbo na Charly na Nina byabanje kugorana

Umuhanzi w’Umugande Bebe Cool ugiye guhurira ku rubyiniro rwa Kigali Jazz Junction na Ringo Madlingozi izaba kuri uyu wa gatanu tariki 29  Kamena 2018, yavuze ko mpamvu indirimbo ye na Charly na Nina byagoranye ari uko hari urwego aba bakobwa bari batarageraho.

Abanyakigali, bamaze kunyurwa n’ igitaramo cy'umuziki w’umwimerere kiba mu mpera za buri kwezi. Iki gitaramo kimaze imyaka itatu gitegurwa, kuri ubu kigiye guhuriza abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Mani Martin, Hope Irakoze, Patrick Nyamitali,  Bebe Cool waturutse muri Uganda na Ringo wo muri Afurika y’Epfo.

Bebe Cool yiteguye gukora amateka mu Rwanda…

Uyu muhanzi ubusanzwe akora injyana ya Reggae, Dancehall na Afrobeat ariko muri iyi minsi yagiye atungurana avangamo izindi njyana zirimo Zouk n’izindi zigenda gake.

Mu gitaramo cya Jazz yiteguye gushimisha abazitabira, ati "Murabizi umuziki umuziki akenshi ni ukwishima bikaba byiza nk’uko ndi kubibona hano abantu bashyize n’agacupa ka Mutzig.”

Yunzemo ati“Kuba nsanzwe nkora injyana zitari Jazz ntacyo bivuze kuko nk’uko Junction bibisobanura ni uruvangitirane no guhuza injyana nanjye nicyo nzakora kandi abasanzwe banzi baziko ntajya ntenguka abafana kandi nkoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro.”

Indirimbo ye na Charly na Nina…

Mu minsi yashize Bebe Cool yakoranye indirimbo na Charly na Nina bayita 'I Do'. Aba bakobwa baje kumvikana bavuga ko kugira ngo bakorane indirimbo byabanje kubagora kubera ko izina ryabo ryari rikiri hasi, akabanza gufata umwanya wo kumva ibikorwa byabo.

Bebe Cool na we yavuze ko gukorana indirimbo na Charly na Nina, atari yabihubukiye kuko hari byinshi agenderaho kugira ngo akorane n’umuntu indirimbo.

Yagize ati "Urumva umuziki ni ishoramari, kugira ngo mukorane mubanza kwibaza niba koko ari ngombwa ndetse mukanareba icyo guhuza imbaraga kwanyu bizungura abafana. Bisaba kuba hari inzego umuntu agenda anyuramo, gukorana na Charly an Nina rero nabyo byasabye igihe kubera ko hari bimwe twari tukiganiraho.”

Yazanye n’umuhungu ari kumenyereza ikibuga cya muziki…

Bebe Cool yazanye n’umuhungu we mukuru witwa Allan Hendrick Ssali na we ukora injyana ziganjemo dancehall, avuga ko ashaka kumwinjiza mu muziki byimbitse kuko mu gihe kizaza ashobora kuzaba atakibasha gukora umuziki mu buryo nk’ubw’ubu cyangwa atakigezweho akaba yarahisemo gufasha uyu muhungu we gukomeza kuzamura urwego rwe mu bya muziki.

Bebe Cool yanabajijwe impamvu ahora mu makimbirane asubiza ko ari ukubera ko ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakunzwe mu gihugu cye kandi ari we wa mbere.

Ati”Maze imyaka 25 irenga nkora umuziki kandi ndi ku mwanya wa mbere, rero buri wese ahora ampigira hasi no hejuru. Yaba uwa kane ahora ashaka kuba uwa mbere[Njye] akangabaho ibitero, uwa kabiri na we bikaba uko, uwa cumi bikaba uko, uw’ijana bikaba uko[…] niyo mpamvu muhora mwumva Bebe Cool mu makiimbirane n’abandi bahanzi.”

Ringo na we yavuze ku gitaramo cye I Kigali…

Ringo ari mu bahanzi bakomeye kandi bamaze igihe kinini mu muziki. Ni umwe mu babyirukanye n’abandi bakomeye muri Afurika y’Epfo barimo Lucky Dube, Yvonne Chaka Chaka. Yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, yavuze ko ari ubwa mbere aje mu Rwanda ariko akaba yizeye kunezeza abazitabira igitaramo cya Jazz azahuriramo n’abandi bakomeye barimo n’abo mu Rwanda.

Yavuze impamvu abahanzi bo muri Afurika y’Epfo bakunze kurenga imbibi…

Abahanzi bo muri Afurika y’Epfo bakunze kwiharira umuziki cyane wa Afurika. Ringo yemeza ko kugira ngo umuziki wo muri iki gihugu uzamuke byatewe no kuba bafashanya.

Ati”Afurika yose muri rusange dufite umuziki mwiza muri rusange, buriya kugira ngo umuziki wacu uzamuke cyane ni ukubera dufashanya kandi by’umwihariko tukaba dufite umwihariko mu njyana yacu n’ubwo mu muziki bifata kurahura ubwenge umunsi ku munsi.”

Mani martin wari uhagararariye abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba yijeje abantu igitaramo cy’umwimerere…

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba mu gitaramo cyo mu Rwanda barimo Mani Martin, Patrick Nyamitali, Hope Irakoze n’abandi benshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ari iby’agaciro ku nshuro ye ya mbere akaba agiye guhurira mu gitaramo n’abanyabigwi bakomeye nka Ringo Madlingozi na Bebe Cool.

Ati”Nakuze mu bwana bwanjye nunza numva Ringo,  niby’agaciro guhurira na we ku rubyiniro nk’umuntu natangiye kumva nkiri muto. Na Bebe Cool ni umuhanzi ukomeye bizanshimisha guhurira na we ku rubyiniro rumwe.”

Iki gitaramo cya Jazz Junction cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ibitaramo byayo bimaze biba, kizabera muri Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri abantu bakaba basabwa kuzaba batangiye kwinjira kuko umuhanzi wa mbere azajya ku rubyiniro saa moya n’igice. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10,000 Rwf, 20,000 Rwf na 160,000 Rwf ku meza ari mu myanya y’icyubahiro. Amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka yose ya Airtel-Tigo iri mu baterankunga b’imena muri iki gitaramo.Uhereye ibumoso muhungu wa Bebe Cool, Bebe Cool, Remmy uhagarariye Rg Consult itegura Kigali Jazz Junction, Ringo, Patricia uhagarariye Mutzig yateye inkunga iki gitaramo ndetse na Mugwaneza Claire wo muri Airtel-Tigo nayo iri mu baterankunga b'iki gitaramo   Bebe Cool    Bebe Cool n'umuhungu we   Ringo, uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika, ufite inkomoko muri Afurika y'Epfo   Mani Martin uri mu bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo cya Jazz

28/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...