Abashaka guhatanira ikamba rya Miss/Mister Elegancy 2018 batangiye kwiyandikisha - Dore ibisabwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abashaka guhatanira ikamba rya Miss/Mister Elegancy 2018 batangiye kwiyandikisha - Dore ibisabwa

Abashaka guhatanira ikamba rya Miss/Mister Elegancy 2018 batangiye kwiyandikisha - Dore ibisabwa

Irushanwa rya Miss/Mr Elegancy ryari rimaze imyaka ibiri ritaba rigiye kugaruka, ibirori  nyir'izina bikazaba ku wa 11 Kanama 2018 ndetse ibisabwa kubashaka kwiyandikisha byagiye hanze.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda ku wa 9 Mutarama 2016, icyo gihe ryabereye muri Hôtel des Mille Collines. Ryegukannwe n’uwitwa Chris Junior Rutagengwa wabaye Rudasumbwa naho Nasra Umutoni agirwa Nyampinga waryo.

Rifite intego yo gukomeza ubumwe bw’abanyarwanda baba  mu gihugu imbere ndetse n’ababa muri diaspora. By’umwihariko no kwibutsa ababa hanze y’u Rwanda umuco babinyujije mu bazaba begukanye ikamba.

Riba mu 2016, ryari ryateguwe na Claudette Uwamahoro usanzwe ari umunyamideli w’Umunyarwanda ukorera ibikorwa bye mu Bubiligi ndetse n’undi munyarwandakazi witwa Muhayimana Clarisse uba mu Rwanda.

Kuva mu 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ryahise rigenda biguruntege ndetse ntihagira abatorwa bo gusimbura abari begukanye ikamba muri uwo  mwaka kugeza na n’uyu munsi.

Uyu mwaka hateganijwe gusubukura iki gikorwa ndetse Muhayimana Clarisse uri mu baritegura yavuze ko abakobwa bashaka kwiyandikisha imiryango ikinguye.

Ati”Ubu twatangiye kwandika abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss/Mister Elegancy Rwanda 2018. Buri mukobwa wese intara yaba akomokamo aziyandikisha ubundi kuwa 14 Nyakanga 2018  dukore casting dutoranye abagomba guhatana mu kiciro cya nyuma.”

Ibisabwa ku  bashaka kwiyandikisha harimo kuba nibura umukobwa afite hagati y’imyaka 18 na 25, kuba ari umunyarwanda, kuba atarengeje ibiro 60, kuba atarabyaye, kuba afite uburebure butari munsi ya metero imwe na santimetero mirongo irindwi[170 cm] no kuba yarasoje amashuri yisumbuye.

Ibihembo ku bazatsinda ntago biratangazwa ariko nabyo mu minsi mike bizatangazwa vuba. Ushaka kwiyandikisha wakanda hano.

28/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...