Anitha Pendo atwite umwana wa kabiri (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Anitha Pendo atwite umwana wa kabiri (Amafoto)

Anitha Pendo atwite umwana wa kabiri (Amafoto)

Anitha Pendo umenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru, gushyushya ibirori, kubyina, gukina ikinamico n’ubu-Dj, agiye kwibaruka umwana wa kabiri nyuma y'amezi 11 abyaye imfura.

Anitha Pendo yari aherutse kwibaruka imfura ye y’umuhungu  kuwa 29 Kanama 2017, Yabyaranye na Ndanda Alphonse usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda aho ari umunyezamu wa AS Kigali.

Icyo gihe yabyariye mu Murenge wa Remera mu bitaro bya La Croix du Sud bizwi cyane nko kwa ’Nyirinkwaya’.

Yari amaze igihe kirenga umwaka mu munyenga w’urukundo na Ndanda Alphonse, gusa byatangiye gusakara mu itangazamakuru umunsi ku munsi mu mpera za 2016.

Mu minsi ishize hasakaye amakuru yavuvuga ko aba bombi bamaze gutandukana ndetse inzu babanagamo ku Gisozi bikaba byaravugwaga ko Anitha yayivuyemo akajya kwibana ku Kimironko.

 Ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo Anitha yashimangiye ko we n’umukunzi bakibanye amahoro yandika ubutumwa amuvuga imyato. Icyo gihe, yagize ati”Umunsi w’ibyishimo kuri Ndanda Alphonse  n’abandi bapapa mwese.”

Ubu Anitha arakuriwe ndetse agaragara nk’ufite inda iri mu mezi arindwi, anagaragara nk’ufite intege nke.

Mu kiganiro gito yagiranye na Eachamps yavuze ko umubano we na Ndanda umeze neza ndetse anashimangira ko umwana agiye kwibaruka ari we se, gusa yirinze kugira byinshi atangaza.   Akanyamuneza ni kose kuri Pendo   Ntabwo yashakaga ko gutwita kwe bimenyekana

28/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
donatira
anita kubyara ntamugabo sibyiza kbs nge mbirakariyemo
Sponsored Content
Loading...