Itel igiye gukorana n’ibyamamare mu kwamamaza telefone yayo nshya (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Itel igiye gukorana n’ibyamamare mu kwamamaza telefone yayo nshya (Amafoto)

Itel igiye gukorana n’ibyamamare mu kwamamaza telefone yayo nshya (Amafoto)

Ikompanyi imenyerewe mu gucuruza telefoni zigezweho ya Itel Mobile igiye gutangira gukorana n’abantu b’ibyamamare mu kumenyekanisha telefoni nshya igiye kujya hanze yitwa Itel P 32.

Iyi kompanyi igiye gukorana n’ibyamamare mu Rwanda birimo Urban Boyz, Lucky, Anitha Pendo, Tidjala Kabendera, Dennis Nsanzamahoro uzwi mu filime nka Rwasa na Dj Ira.

Telefoni ya Itel P 32 bagiye kujya bamamaza ifite umwihariko wo kugira ikoranabuhanga mu kirahuri cyayo ryo gutanga amashusho y’umwimerere, ifite kandi kamera ebyiri z’inyuma, ibika umuriro igihe kinini ndetse inafite umwihariko wo kugira umubyimba muto ku buryo itwarika mu buryo bworoheye buri wese.

Ni Android 8.1 ifite ububiko bwa RAM ya 1GB na  8GB wabikaho amafoto, indirimbo n’ibindi. Iyi telefoni izajya hanze mu cyumweru gitaha. Aba bagiranye amasezerano na Itel bagiye kuyamamaza mu gihe cy’ukwezi bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo cyane cyane urwa Instagram rugezweho cyane muri iki gihe.

Tuyishimire Karim[Kenzman] ushinzwe iyamamazabikorwa muri Itel yabwiye itangazamakuru ko ari iby’agaciro kuba bagiye gukorana n’ibyamamare bakaba biteze umusaruro mu bufatanye bwabo.

Yavuze ko kandi kugira ngo Itel itekereze kuzana iyi telefoni nshya byatewe no kuba abantu bari bamaze iminsi babasaba ko bazana telefoni ifite umubyimba muto kandi utwarika neza.

    Iyi telefoni izaza ari agahebuzo   Sam uri mu bashinzwe kwamamaza ibikorwa muri Itel   Kenzman asobanura umwihariko wa Itel P 32   Tidjala yinjiye mu bazajya bamamaza iyi telefoni    Rwasa na we ni uko    Akanyamuneza kuri Dj Ira   Anitha Pendo na we agiye kujya yamamaza Itel P 32   Lucky amaze gusinya amasezerano    Bose akanyamuneza kari kose

28/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Harindimana Faustin
Twishimiye iyo tel Ariko Mushyireho Nigiciro cyayo Murakoze.
Sponsored Content