WC2018: Amakipe y’Afurika yose yasezerewe, Cristiano na Suarez bazahurira muri 1/8 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

WC2018: Amakipe y’Afurika yose yasezerewe, Cristiano na Suarez bazahurira muri 1/8

WC2018: Amakipe y’Afurika yose yasezerewe, Cristiano na Suarez bazahurira muri 1/8

Imikino y’igikombe cy’isi cya 2018  irimo kubera mu gihugu cy’u Burusiya, kuri uyu wa Kane hasojwe imikino y’amatsinda aho amakipe yose y’Afurika yasezerewe na ho 16 akatisha itike ya 1/8.

Kuri uyu wa Kane ni bwo hakinwaga imikino yo mu itsinda rya G na H. Aho mu itsinda rya G ikipe ya Senegal yananiwe kwihagararaho ku mukino bakinaga na Columbia baza gutsindwa 1-0 cyatumye bahita basezererwa mu irushanwa. Muri iri tsinda rya G hakaba hakomeje ikipe ya Colombia na Japan.

Mu itsinda H ibintu byari byaramaze gusobanuka ikipe y’u Bwongereza n’ubwo yakinnye ya n’u Bubiligi bose bari baramaze kubona itike ya 1/8 kuko buri kipe yari ifite amanota 6 nyuma y’uko buri imwe yitsindiye Panama na Tunisia. Uyu mukino w’u Bubiligi n’u Bwongereza waje kurangira kuntisnzi y’u Bubiligi y’igitego 1-0. Tunisia na Panama nazo zikaba zari zakinnye ariko zisa nizirangiza umuhango kuko zari zaramaze gusezererwa. Umukino waje kurangira ari 2 bya Tunisia kuri 1 cya Panama.

Muri rusange amakipe yo muri Afurika uko ari 5 yamaze gusezererwa mu gikombe cy’Isi cya 2018 kirimo kubera mu Burusiya. Ayo makipe ni Tunisia, Maroc, Misiri, Senegal na Nigeria.

Amakipe 16 yabashije kugera muri 1/8 ni;

Mu itsinda A hazamutse Uruguay n’u Burusiya, itsinda B hazamuka Espagne na Portugal, itsinda C, hazamuka France na Denmark, itsinda D hazamuka Croitia na Argentine, itsinda E hazamuka Brazil na Switzerland, itsinda F hazamuka Sweden na Mexique, itsinda G hazamuka Colombia na Japan ni mu gihe mu itsinda H hazamutsie u Bwongereza n’u Bubiligi.

Imikino ya 1/8 ikaba izatangira gukinwa ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018 kuko ku munsi w’ejo hazaba ari ikiruhuko.

Kuwa Gatandatu ubwo hazaba hakinwa imikino ya 1/8 ikipe y’u Bufaransa izahura na Argentine, ni mu gihe Urguay  izahura na Portugal.

Bukeye bwa ho ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga ikipe ya Espagne izahura n’u Burusiya ni mu gihe Croitia izahura na Denmark.

Tariki ya 2 Nyakanaga Brazil izahura na Mexico ni mu gihe u Bubiligi buzakina na Japan

Tariki ya 3 Nyakanaga ikipe ya Sweden izahura Switzerland ni mu gihe Colombia izakina n’u Bwongereza

Imikino ya ¼ ikaba izakinwa guhera tariki ya 6 Nyakanga 2018, ½ gikinwe tariki 10 na 11 Nyakanga, tariki ya 14 Nyakanga hakinirwe umwanya wa 3 mbere y’uko tariki ya 15 Nyakanga 2018 hakinwa umukino wa nyuma.

28/Jun/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...