PGGSS 8: Bruce Melodie yifitiye icyizere cyinshi kurusha Christopher | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

PGGSS 8: Bruce Melodie yifitiye icyizere cyinshi kurusha Christopher

PGGSS 8: Bruce Melodie yifitiye icyizere cyinshi kurusha Christopher

Umuhanzi Christopher avuga ko icyizere yifitiye cyo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super ya 8 kigera kuri 80%, mu gihe mugenzi we Bruce Melody bahaganye cyane avuga ko we yifitiye icyizere cya 99%.

Kuwa 14 Nyakanga 2018 nibwo hateganyijwe kuba igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 ari nabwo hazamenyekana uzegukana igihembo nyamukuru cya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva hatangazwa urutonde rw’abahanzi 10 bagombaga guhatana, abasore babiri (Bruce Melody na Christopher) byavuzwe n’abantu benshi ko muri bo hagomba kuvamo uzegukana iki gikombe.

Ibi kandi byagiye binigaragaza mu bitaramo bine bamaze gukorera mu bice bitandukanye i Gicumbi, Musanze, Huye na Rubavu, kuko wasangaga ari bo bishimirwa n’abafana ku kigero cyo hejuru.

Abahanzi bose 10 uko ari icumi bumvikanisha ko bose banganya amahirwe n’ubwo hari bamwe basa n’abamaze kucyegurira Bruce Melody cyangwa Christopher.

Ku ruhande rw’aba bombi nabo bavuga ko bagifite amahirwe yo kwegukana iki gikombe nk’uko hari benshi babyemeza. Christopher we yemeza ko afite amahirwe yo kwegukana igikombe cya PGGSS8 ku kigero cya 80%, ngo andi 20 yayasigiye bagenzi be bahanganye.

Yagize ati “ kugeza ubu amahirwe yo gutwara igikombe ageze kuri 80%, 20 gasigaye ngahariye bagenzi banjye bose.”

Ku ruhande rwa Bruce Melody we avuga ko icyizere cyo kwegukana irushanwa ari cyose  kuko we abona ari ku kigero cya 99%.

Yagize ati “amahirwe aracyari 99%.”

Yaba Bruce Melody cyangwa Christopher nta gushidikanya ko ari abahanga ndetse banafite abakunzi benshi, dore ko banafite ibigwi muri iri rushanwa. Mu nshuro 3 Bruce Melody arijemo ntararenga umwanya wa 3. Christopher nawe ni uko. Bose bemeza ko igihe kigeze ngo begukane igihembo kuko imyanya yose isigaye bayitsindiye mu marushanwa yabanje.

06/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
smith jaman
is christopher who will be the first
Sponsored Content