Arthur Nkusi yasobanuye impamvu akunda gutera urwenya ku bantu b'i Nyamirambo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Arthur Nkusi yasobanuye impamvu akunda gutera urwenya ku bantu b'i Nyamirambo

Arthur Nkusi yasobanuye impamvu akunda gutera urwenya ku bantu b'i Nyamirambo

Umunyarwenya Arthur Nkusi avuga ko impamvu akunze gutera urwenya ku gace ka Nyamirambo ari uko hazwi n’abantu benshi kandi baba bifuza kumenya ibihabera.

Biragoye kuzajya mu gitaramo cy’urwenya kirimo Arthur Nkusi, ugataha utavuze ku gace ka Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.

Rimwe na rimwe uzumva avuga ku basaza baho bakunda kwicara ku muhanda bakina igisoro babara imidoka, ubundi avuga ku buryo bigororanye kurangira ubwiherero umushyitsi wahaje, uburyo urubyiruko rwaho rutandukanye n’urw’ahandi mu mico...

Iyo bigeze mu bisakuzo ho biba ari ibindi. Ngo iyo ubwiye uw’i Nyamirambo uti “sogokuru aryoha aboze” arabusiza ati “wamuriye ute?”, wavuga uti “Nkubise urushyi rurumira” agasubiza ati “uramwishe ndagaswi”n’ibindi bisetsa abantu bagakumbagara.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps Arthur Nkusi yavuze ko impamvu akunda gutera urwenya kuri Nyamirambo ari uko hari ibintu byinshi byo kuvugaho, abantu baho bakaba bahishimira ndetse n’abandi bantu batahatuye bakaba baba bashaka kumenya amakuru yaho.

Yagize ati “ Nyamirambo ni umuryango ubohotse, abantu baho habateye ishema, Nyamirambo baravuga ngo niwo murwa mukuru wa Kigali kuko bazi ko bo babyishimiye. Hari amahirwe  menshi y’uko abantu ndi gutaramira harimo uwa Nyamirambo, uzi i Nyamirambo, uwumvise Nyamirambo n’ushaka kumenya ibya Nyamirambo. Kuki se navuga kuri Nyarutarama hari umuntu ushaka kumenya ibya Nyamirambo. “

Uretse kuba hari abantu benshi bakunda Nyamirambo, Arthur Avuga ko hari ibintu byinshi byo kuvugaho kubera ubuzima abantu baho babayemo, ibintu bituma akazi ke ko gusetsa koroha cyane iyo ageze kuri aka gace.

  Nyamirambo ni agace ko gakora ku mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyarugenge. Ni agace gatuwe n’umubare munini w’abasengera mu idini ya Isilamu. Imibereho y’abagatuye isa nk’itandukanye n’iy’abandi banyakigali, haba mu mico, imyambabarire, imivugire n’imirire.

Ni agace gakundwa n’urubyiruko cyane cyane ibyamamare, dore ko ari naho hagaragara inzu zitunganya imiziki nyinshi, bikunze no kuvugwa ko ari iwabo w’ikiyobyabwenge kiri koreka urubyiruko kizwi nka ‘mugo’.

06/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mostre
Arthur ndamwemera kbs
Sponsored Content