Hakizimana Muhadjiri usoje amasezerano ye muri APR FC arerekeza he? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Hakizimana Muhadjiri usoje amasezerano ye muri APR FC arerekeza he?

Hakizimana Muhadjiri usoje amasezerano ye  muri APR FC arerekeza he?

Hakizimana Mihadjiri ari ku mpera za masezerano ye mu kipe ya APR FC byavugwaga ko ashobora kuba yatandukana na yo gusa we yemeza ko yumva agifite undi mwaka byibuze ayikinira kuko ari ikipe nziza kandi yagiriyemo ibihe byiza.

Hakizimana Muhadjiri amaze imyaka 2 muri APR FC dore ko yayinjiyemo muri 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze avuye muri Mukura VS na yo igahita imugurisha. 

Mu kiganiro na Eachamps, Muhadjiri avuga ko APR FC ari ikipe nziza kuko ari ikipe yagiriyemo ibihe byiza kuko ariho yatwariye igikombe cye cya mbere cya shampiyona(umwaka w’imikino wa 2017/2018), ndetse niho umwaka ushize yatwariye igikombe cy’Amahoro akaba yumva hari byinshi agomba kuyiha. anahakana amakuru yagiye avugwa ko yaba ari kuganira n'ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati”APR FC ni kipe nziza, ntwaye igikombe cyanjye cya shampiyona ndi muri APR FC, ni naho natwariye ni cy’Amahoro urumva nagiriyemo ibihe byiza ariko ngomba gukora cyane kugira ngo n’ibindi nzabitware ndi muri APR FC… ni kipe nagiriyemo ibihe byiza ndumva umwaka utaha nta gihindutse nzaba nkiyikinira. Ibyo ni bihuha nta bwo nigeze mvugana na Rayon Sports.”

 Hari amakuru avuga ko n'ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yamwifuje ngo abe yajya gutera ikirenge mu cya mukuru we Haruna Niyonzima werekeje muri Simba SC .

06/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
NTEZIRYAYO Eulade
komerezaho musore wacu! tubarinyuma nkaba fans yose ariko mudukorere ibyiza maze tube ikipe ikomeye mukarere duhetereyemo ataribyabindi bavugango A.P.R ni ntamika, nibindi byinshi
Joel
Cava musore wacu natwe ntituzagutererana kbx komereza aho APR forever
Sponsored Content