Bimwe mu byaranze shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2017/2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bimwe mu byaranze shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2017/2018

Bimwe mu byaranze shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2017/2018

Ni umwaka w’imikino watangiye tariki ya ya 30 Nzeri 2017 usozwa tariki ya 27 Kamena 2018, igikombe cya shampiyona kikaba cyaregukanywe na APR FC n’amanota 66 aho yarushaga AS Kigali ya kabiri amanota 5, ni mu gihe wasize amakipe 2 ari yo Gicumbi FC na Miroplast zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ni umwaka wabaye muremure cyane  bishingiye ku mitegurire y’imikino aho habagaho gusubika imikino bya hato na hato, kuyimura mu buryo budahwitse n’ibindi. Uyu mwaka wabonetsemo ibitego 549 AS Kigali niyo yatsinze byinshi (54) Miloplast yinjizwa byinshi (50) naho APR FC yinjizwa bike (15).

Muri iki cyegeranyo Eachamps yakoze, yagerageje gukusanya bimwe mu bintu byaranze iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Azam Rwanda Premier League’ umwaka w’imikino wa 2017/2018.

Mu makipe 16, 5 yonyine niyo yasoje shampiyona akiri kumwe n’abatoza batangiranye

Amakipe 5 mu makipe 16 niyo yasoje shampiyona n’abatoza yatangiranye na bo. Ayo ni AS Kigali yatangiranye na Eric Nshimiyimana, Kiyovu Sports yari kumwe na Cassa Mbungo Andrew, Marines yari kumwe na Yves Rwasamanzi, Mukura VS yari kumwe na Haringingo Francis ndetse na Etincelles ya Ruremesha Emmanuel.

Andi makipe yose asigaye yagiye ahindura abatoza...

APR FC: Yatangiye  itozwa na Jimmy Mulisa, asimburwa Dr Ljubomir Petrovic ubundi Mulisa aba umutoza wungirije.

Rayon Sports: Yatangiye  itozwa na Karekezi Olivier, asimburwa na Ivan Jacky Minnaert  na we asimburwa n’umunya-Brazil Roberto Oliviera.

Police FC: Yatangiye  itozwa na Seninga Innocent, yareguye iragizwa umutoza Nshimiyimana Maurice Maso by’agateganyo, nyuma ihabwa umunya-Zambia Albert Mphande.

Musanze FC: Iyi kipe yo mu Majyaruguru mu karere ka Musanze, yatangiye shampiyona itozwa na Habimana Sosthene Lumumba ariko yaje gusoza shampiyona itozwa na Seninga Innocent.

Amagaju: Yatangiye itozwa na Nduwimana Pablo, isoza shampiyona itozwa na Habimana Sosthene uzwi nka Lumumba.

Kirehe FC:  mbere y’uko shampiyona itangira yari yaremeje umutoza w’umurundi ari we Ntakagero Omar, gusa ntiyaje kuyitoza kuko hari ibyangombwa yaburaga, yasimbujwe Nduhirabandi Abdul Karim uzwi nka Coka nawe asimburwa  na Kalisa Francois.

Bugesera FC: Yatangiye itozwa na Bizimungu Ally,  ayisigira Maso nk’umutoza w’agateganyo, nyuma iza gutozwa na Thierry Hitimana nawe asimburwa na Ndizeye Jimmy.

Sunrise: yatangiye shampiyona itozwa na Gatera Alphonse aza kugenda isoza shampiyona itozwa n’uwari umutoza wungirije Evariste Mugabo.

Gicumbi FC: Yatangiye itozwa na Okoko Godfoid umwaka waje kurangira itozwa na Nduwimana Pablo waje no kuyimanura mu cyiciro cya kabiri.

Espoir FC: Yatangiye umwaka w’imikino itozwa na Ndizeye Jimmy, gusa yaje kuwusoza itozwa na Okoko Godfroid.

Miroplast: Yatangiye shampiyona itozwa na Hassan Muhire waje kwegura,igarura Niyibizi Suleiman wahoze ari umutoza wungirije , na we yaje kugenda shampiyona isozwa na Rafiki Nshimiyimana.

Uyu mwaka w’imikino wabonetsemo mpaga 2

Uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018 habonetsemo mpaga 2. Mpaga ya mbere ni iyo Rayon Sports yateye Miroplast yabuze ku kibuga, byavugwaga ko iyi kipe yagonzwe ni kibazo cy’amikoro, hari tariki ya 27 Gicurasi 2018 ku mukino w’umunsi wa 25.

Mpaga ya kabiri ni iyo ikipe ya Kirehe FC yateye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wakinwe tariki  18 Kamena 2018. Kiyovu Sports niyo yari yakiriye uyu mukino ariko yaje guterwa mpaga bitewe n’uko habuze imbangukira gutabara ku kibuga.

Umuganga w’ikipe yatorokanye amafaranga yo guhemba abakinnyi

Hari mu Ukuboza 2017 ubwo uwari umuganga w’ikipe ya Miroplast ndetse akaba n’umucungamutungo wa yo, Sibomana Jean Claude yatorokanya amafaranga angana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe guhemba abakinnyi. Kuva uwo munsi ikipe ya Mroplast yatangiye kugenda isubira inyuma kuko yatangiye kuvugwamo ibibazo by’amikoro kugeza ubwo umwaka w’imikino warangiye ibuze amanota ayigumisha mu cyiciro cya mbere igasubira mu cyiciro cya kabiri.

Ibyago, Ibibazo, induru muri Rayon Sports

Umwaka w’imikino wa 2017/2018 abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ushobora kutazabava mu mutwe bitewe n'ibyo bawuboneyemo. Uretse kuba bataregukanye igikombe cya shampiyona iyi kipe yagiye ihura n'ibibazo bitandukanye kandi bikomeye.

Ubwo yiteguraga shampiyona y’uyu mwaka wa 2017/2018, tariki ya 12 Nzeri 2017 yaje guhura n'ibyago uwari umuzamu wa 2 w’iyi kipe Mutuyimana Evariste yaje kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye, nyuma y’amezi abiri hari tariki ya 15 Ugushyingo 2018 yaje no gupfusha uwari umutoza wungirije wa yo Ndikumana Hamadi Katauti.

Si ibi gusa kuko yagiye inyura muri byinshi, Karekezi Olivier wari umutoza mukuru w’iyi kipe na  we yamaze ibyumweru bigera kuri 2 mu maboko ya polisi y’igihugu ishinzwe ubugenzacyaha aho yaregwaga kugambanira igihugu.

Karekezi Olivier yaje guta ikipe yigira muri Suede, aho yaje gutangaza ko yasezeye ku mirimo ye bitewe n'uko yananizwaga n'abayobozi be.

Karekezi yasimbuwe na Ivan Minnaert n'ubundi muri Rayon Sports hakomeza kumvikana ibibazo bishingiye ku bwumvikane buke hagati y'abatoza, abakinnyi n'abayobozi, ibintu byaje no gutuma abatoza Bungirije bagahagarikwa naho Minnaert ahindurirwa inshingano. 

Ndayishimiye Eric Bakame tariki ya 9 Kamena 2018 yahagaritswe  igihe kitazwi muri iyi kipe aho yashinjwaga kuyigambanira, nyuma y’iminsi 3 gusa yaje kubabarirwa agaruka mu ikipe yiteguraga umukino wa shampiyona na APR FC, uyu mukino baje kuwutsindwa 2-1.

Nyuma y’iminsi 3 gusa na none batsinzwe uyu mukino, uyu mugabo na none yarongeye arahagarikwa kugeza igihe kitazwi ariko bivugwa yirukanywe burundu.

APR FC Yegukanye igikombe ntiyahita igihabwa

Ubwo hajyaga gukinwa umunsi wa nyuma wa shampiyona, byashobokaga ko ikipe ya APR FC ndetse na AS  Kigali zishobora kwegukana igikombe, imwe yakiniye mu mujyi wa Kigali indi ikinira i Musanze.

FERWAFA ikaba yari yateguje aya makipe ko ikipe icyegukana itazahita igitwara bitewe n’uko umuterankunga wa shampiyona ari we Azam TV adafite ubushobozi bwo kwerekana iyi mikino icya rimwe. Yabamenyesheje ko hazagenwa ikindi gihe cyo kugitanga.

Transfer zatunguranye

Ni bisanzwe ko buri gihe ku isoko ry’igura ni gurishwa habaho gutungurana ugasanga ibyo abantu bari biteze si byo bibaye no mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino ushize byabayeho n’ubwo bitabaye kubakinnyi bamwe.

Yannick Mukunzi: Uyu musore wari umaze imyaka igera muri 5 muri APR FC, ntawakekaga ko ashobora gutandukana na yo yerekeza muri mukeba ari we Rayon Sports, nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi ku masezerano mashya yatunguye abantu asinyira ikipe ya Rayon Sports.

Nshuti Dominique Savio: Ni umusore wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, benshi bemezaga ko ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda, yaje gutungurana bwa mbere asinyira AS Kigali, ntiyayikiniye imikino myinshi kuko yagize ikibazo cy’urutugu ndetse bakanamuvuza, nyuma yo gukira uyu musore yongeye gutungurana yumvikana  mu bitangazamakuru ko yasinyiye APR FC ngo bitewe n’uko AS Kigali itubahirije ibyo bumvikanye.

Ally Niyonzima: Uyu yari asigaje umwaka umwe muri Mukura VS, benshi bari bazi ko azakinira Rayon Sports dore ko yari yanatangiye imyitozo, gusa siko byaje kugenda byarangiye akinira AS Kigali.

Imisifurire yanenzwe na benshi

Imisifurire ni imwe mu ngingo zagiye zigarukwaho muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018, aho amakipe menshi yagiye yijujutira uburyo yasifuririwe. Nko mu minsi ya mbere ya shampiyona kugeza ku munsi wa 8 wa shampiyona abasifuzi babiri ari bo Ngabonziza Dieudonne na Hakizimana Ambroise bari bamaze guhagarikwa abandi babiri bihanangirijwe ndetse na nyuma y’aba hari abandi bagiye baryozwa imisifurire ya bo idahwitse.

Amatora ya FERWAFA

Amatora ya perezida wa FERWAFA ni kimwe mu byavuzwe cyane muri uyu mwaka w’imikino aho yagombaga kuba tariki ya 30 Ukuboza 2017 ariko ku munota wa nyuma umwe mu bakandida bari bahanganiye uyu mwanya ari we Nzamwita Vincent De Gaulle akuramo ubusabe bwe maze Rwemarika Felecite wari usigaye wiyamamaza wenyine atsindwa n’impfabusa. Aya matora yaje gusubirwamo tariki ya 31 Werurwe 2018 maze Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene aba ari we utorerwa atsinze Rurangirwa Louis.

06/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Gicumbi
Gicumbi yamanuwe na Bizimana Abdul uzwi nka Beken ntago ari Pablo
Sponsored Content
Loading...