Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu kubyina yasobanuye uko yasabwe kwihindura umuzungu akabyanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu kubyina yasobanuye uko yasabwe kwihindura umuzungu akabyanga

Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu kubyina yasobanuye uko yasabwe kwihindura umuzungu akabyanga

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kwamamara mu kubyina, yavuze ukuntu atangira ishuri yakorewe ironda ruhu, bikagera n'aho abo biganaga bamusaba ko yakwihindura umuzungu.

Uyu mukobwa w'imyaka 23, yavukiye mu Rwanda ahahoze hitwa i Butare[ubu ni i Huye mu ntara y'Amajyepfo], se umubyara yapfuye abura ukwezi ngo avuke. Ku myaka itanu gusa nibwo we n'umuryango bahise bajya gutura mu bwongereza.

Uyu mukobwa amaze kwamamara cyane ko yabyiniye abahanzi batandukanye bazwi muri Afurika barimo Diamond Platnumz, Wizkid, Tiwa Savage n'abandi.

Indirimbo yitwa This is America ya Chilidish Gambino yagiye hanze mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka niyo yatumbagije kwamamara kwe ku Isi.

Si ukubyina gusa kuko yanamamaye muri filime yitwa Africa United, yasohotse muri 2010 ivuga ku bana batatu b’Abanyarwanda mu rugendo bakoze rurerure bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

Kubera  ubuzima busharira yanyuzemo akiri muto byatumye agira umutima wo gufasha ndetse aherutse gukora ibikorwa byo gufasha i Nyamirambo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yasobanuye byinshi ku buzima bwe ndetse anahishura ko yigeze kwiyanga kubera kuba umwirabura. Atangira yumvaga inzozi ze ari ukuririmba no gukina filime ariko nyuma aza kwisanga abyina anabona ko ariyo mpano ye kurusha ibindi byose.
 

Uko yatangiye kubyina...
Ubusanzwe, uyu mukobwa yize ibijyanye no kwamamaza[Marketing]
yatangiye kubyina akiri muto, abikora mu rusengero ndetse no mu birori bitandukanye mu muryango we.
Amaze gukura, yatangiye kujya akora amashusho akayashyira ku rubuga rwa Youtube abantu bagenda bamumenya gake gake ndetse aba ari naho akura imiyoboro yamugejeje aho ageze uyu munsi.

Nyina ntabwo yumvaga ko umukobwa we yakora umwuga wo kubyina...

Muri iki kiganiro   Sherrie Silver yavuze ko bitari byoroshye kumvisha nyina ko azaba umubyinnyi ndetse anahishura ko nyina yahoraga yifuza ko umukobwa yazaba dogiteri cyangwa umunyamategeko.

Yagize ati "Nkiri muto mama yifuzaga nzaba Dogiteri cyangwa Umunyamategeko, kubera ko ari wo muco Abanyafurika baba bafite, akajya avuga ko ashaka ko nzaba Umunyamategeko kuko yumvaga ko kubyina nta njyana bifite. Nyuma naje kugenda mwereka ko kubyina byavamo akazi aza kubyishimira na we atangira kuvuga ko nimbikora neza bizatuma ngira ejo hazaza heza ndetse ni na we unshyigikira bikomeye muri iki gihe."
 

Akiri ku ntebe y'ishuri yigeze guterwa ipfunnwe no kuba umwirabura ...
Uyu mukobwa  wize amashuri ye abanze mu Bwongereza yavuze ko akiri muto ari ku ntebe y'ishuri yahoranaga ipfunwe kubera ko yari umwirabura rukumbi wahigaga, abazungu bakamukorera ironda ruhu.

Yagize ati "Nkiri muto niga mu mashuri abanza nakundaga kugira ipfunwe kubera ko ari njye wiraburaga, abanyeshuri twigana bakanyita amazina arenze kwirabura bakavuga ko iyo bazimije amatara batabasha kumbona keretse iyo babishishoje nabwo kandi bakabona amenyo n'amaso gusa. Batangira  kungira inama y'uko  nakwihindura nkaba inzobe."

Yunzemo ati "Kubera iyo mpamvu nahise mpitamo kudahindura uruhu rwanjye kugira ngo ngire benshi mbera urugero. Gukangurira abantu gukunda uko bameze,  ubu nkunda uko ndi, ariko hari igihe niyangaga. Nibuka igihe kimwe nigeze kwiruka ngana ku marembo y'aho nigaga ndi kurira mvuga ngo 'kubera iki nsa gutya'.

Uko yahuye na Childish Gambino...
Sherrie yavuze ko guhura na Childish Gambino ngo bakorane muri This is America byatewe na mubyara w'umujyanama w'uyu muhanzi wari warabonye amashusho ye ku rubuga rwa youtube.

Yagize ati "Ku ndirimbo ya Childish Gambino yo, byatewe na mubyara w'umujyanama we mu bya muzika wari usanzwe anzi akaza kumubwira kunkoresha, bereka amashusho yanjye Childish Gambino na we arabyishimira aravuga ngo dukorane, byazamuye cyane urwego rwanjye ni ikintu gikomeye kuri njye."


Uyu mukobwa afite gahunda ikomeye ndetse avuga ko ashaka kwereka amahanga ko muri Afurika atari umugabane wamunzwe n'ubukene nk'uko bikunze kugaragara mu binyamakuru, ahubwo akerekana ari umugabane urimo n'abanyempano, abinyujije mu kubyina.


Umuntu w'icyitegererezo kuri we, avuga ko ari nyina kuko babanye mu bihe bikomeye by'ubukene , yemeza ko ashaka kumwubakira inzu kuko nta kintu yamukorera ngo amwiture ubwitange yagize kugira ngo abe ageze aho ari uyu munsi.
Sherrie Silver akunda nyina byihariye   Akora ibikorwa by'ubugiraneza... aba ni abagore yavanye mu buraya akabafasha kwihangira imirimoSherrie Silver yayoboye imibyinire yose yagaragajwe muri This is America ndetse aba n’umwe mu babyinnyi b’ibanze bifashishijwe na Childish Gambino ubusanzwe uzwi cyane nka Donald Glover

This Is America yatumye Sherrie Silver yamamara

06/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Ismael Uwumaniduhaye
Nukuri uwo mukobwa nakomereze aho turamushyigikiye.
Sponsored Content
Loading...