Nova Bayama ari mu nzira zo gusesa amasezerano na Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nova Bayama ari mu nzira zo gusesa amasezerano na Rayon Sports

Nova Bayama ari mu nzira zo gusesa amasezerano na Rayon Sports

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports usatira aca ku mpande, Nova Bayama wari usigaje umwaka umwe muri iyi kipe ariko kubera kubura umwanya wo gukina ari mu nzira zo gushaka uburyo yasesa amasezerano ye n’iyi kipe aho ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports cyangwa Police FC.

Umwaka w’imikino wa 2016/2017 urangiye ni bwo Nova wari wahiriwe n’uyu mwaka yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports ubu akaba yari asoje umwaka umwe ariko ntiyigeze agira amahirwe ahagije yo gukina.

Amakuru yizewe agera kuri Eachamps yahawe n’umwe mu nshuti z’uyu mugabo, ni uko atishimye kuba muri iyi kipe bitewe n’uko atarimo kubona umwanya wo gukina bityo akaba yaranatangiye kureba uburyo yasesa amazerano ye na Rayon Sports bakamureka akajya aho ashobora kubona umwanya wo gukina.

Si ibi gusa kuko uyu mukinnyi  na bamwe muri bagenzi be batishimiye uburyo iyi kipe isa n'aho hari abakinnyi bafashwe neza abandi bagasa n'abashyirwa inyuma, dore ko ubu bivugwa ko abakinnyi bagiye gukina imikino ya CECAFA bahembwe igice cy’amafaranga babarimo ariko abandi basigaye mu Rwanda bakaba bamaze amezi 3 nta kintu babona.

Amakuru ahari ni uko Nova Bayama yaba yaramaze kwerekwa n'ikipe ya Police FC ko imukenye cyane akaba yaza kuyifasha mu busatirizi. Si yo gusa kuko na Kiyovu Sports muri iyi minsi ihanganye na Rayon Sports yaba mu kibuga ndetse no hanze ya cyo cyane cyane  mu bafana, na yo ngo yaba yaregereye uyu mukinnyi imubwira ko imukeneye.

Nova Bayama akaba amaze kunyura mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo APR FC, AS Kigali, Mukura VS ndetse na Rayon Sports. 

06/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
smith
ark nkamwe ngo kiyovu i hanganye n.a. rayon rnibyo wabibwira inyamanswa zidatekereza
Sponsored Content