Cricket: Amakipe agomba guhangana n'u Rwanda mugushaka itike y'igikombe cy'Isi yageze mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cricket: Amakipe agomba guhangana n'u Rwanda mugushaka itike y'igikombe cy'Isi yageze mu Rwanda

Cricket: Amakipe agomba guhangana n'u Rwanda mugushaka itike y'igikombe cy'Isi yageze mu Rwanda

Guhera ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanaga kugeza tariki ya 15 Nyakanaga mu Rwanda hazaba habera amajonjora y'igikombe cy'Isi mu mukino wa Cricket ku bihugu by'Afurika y'Iburasirazuba aho byanamaze kugera mu Rwanda ari byo Tanzania, Kenya na Uganda.

Iri rikazaba ari ijonjora rya mbere aho kandi rikaba rizakorwa mu byiciro bitatu muri Afurika, Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yo hagati ndetse n'Afurika y'Uberengerazuba.

Ku ruhande rw'Afurika y'Iburasirazuba ibihugu bigomba gukina n'u Rwanda ari byo Kenya, Tanzania na Uganda byamaze kugera mu Rwanda, ni mikino izabera kuri Stade ya Gahanga.

Kimwe ni bindi bice by'Afurika, aha hazazamuka amakipe 2 hanyuma azakine ijonjora rya nyuma n'andi makipe yazamutse mu bice by'Afurika habonekemo amakipe 2 agomba guhagararira Afurika mu gikombe cy'Isi kizabera muri Austria muri 2020.

Hazajya hakinwa imikino 2 ku munsi aho umwe uzajya uba saa 9:30' undi ube saa 1:50. Nk'uko bigaragara kuri gahunda buri kipe izakina n'indi inshuro 6 ubundi abiri afite amanota menshi ariyo azahagararira Afurika y'Iburasirazuba mu jonjora rya nyuma.

Ku munsi w'ejo umukino ubanza uzahuza Kenya na Uganda, ukurikiyeho uhuze u Rwanda na Tanzania.

Ku munsi wo ku Cyumweru Kenya izakina na Tanzania na Uganda mu gihe u Rwanda ruzakina na Kenya.

Kuwa mbere ni kiruhuko mu gihe ku wa Kabiri Kenya izakina na Tanzania, u Rwanda rugakina na Uganda.

Ku wa Gatatu Tanzania izakina na Uganda mu gihe Kenya izakina n'u Rwanda. Kuwa Kane ni kiruhuko.

Kuwa Gatanu Kenya izakina na Tanzania, u Rwanda rukine na Uganda. Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanaga 2018 ni bwo irushanwa rizasozwa Tanzania ikina n'u Rwanda mu gihe Kenya izakina na Uganda.

Ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanaga 2018 nibwo amakipe yitabiriye iri rushanwa azasubira mu bihugu byayo.

06/Jul/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...