Abakobwa 16 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi basezeye mu irushanwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abakobwa 16 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi basezeye mu irushanwa

Abakobwa 16 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi basezeye mu irushanwa

Abakobwa 16 mur 17 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2018 bikuye mu irushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo igikorwa nyir’izina gitangire.

Kuri uyu wa 06 Nyakanga 2018, abakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2018, bandikiye ibaruwa umuyobozi wa Burundi Events itegura iri rushanwa bamumenyesha ko batagikomeje guhanganira iri kamba.

Iyi baruwa igaragaraho amazina n’imikono by’abakobwa 16 muri 18 bari bahatanye, aho bavuze ko bikuye mu irushanwa biturutse ku bibazo bitandukanye birimo kuba abategura iki gikorwa baragiye batanga amasezerano y’ibinyoma.

Muri ayo masezerano harimo ikibanza cya m2 400 ariko kugeza ubu,  ubwo butaka bukaba butari bwaneka. Aba bakobwa kandi bagiye bagerageza kwaka ibisobanuro abategura iri rushanwa ariko ntibabashe kubasubiza n’aho babikoreye ibisobanuro bahabwaga ngo ntibyabanyuze.

Isezera ry’aba bakobwa rije nyuma y’iminsi mike, abakozi bagera kuri batanu bari mu kanama gashizwe gutegura irushanwa rya Miss Burundi basezeye, biturutse ku kibazo cy’amikoro make ari muri Burundi Events.

Mu ngengo y’imari yagomgabaga gutegura iri rushanwa yari yatanzwe n’aba bakozi, ubuyobozi bwa Burundi Events bwari bwemeje igera kuri 70%. Kugeza ubu mu mafaranga y’u Burundi miliyoni 65 yagombaga gukoreshwa muri iki gikorwa hari hamaze kuboneka agera kuri miliyoni 18 zonyine.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Burundi 2018 cyari giteganyijwe kuwa 21 Nyakanga 2018, aho yari kuzaba asimbura Nikuze Annie Bernice wari ufite iri kamba.

Willy Nyamitwe uvugira Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yavuze ko ibi bigayitse ndetse asaba abayobora Burundi Events gushaka bwangu igisubizo by’iki kibazo.

16 basinye ku ibaruwa imenyesha ko basezeye mu irushanwa

07/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content