Khalfan yadidimanze abajijwe iby'umukunzi we yari kwerekana i Rubavu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Khalfan yadidimanze abajijwe iby'umukunzi we yari kwerekana i Rubavu

Khalfan yadidimanze abajijwe iby'umukunzi we yari kwerekana i Rubavu

Umuhanzi Khalfan uri mu bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yariye indimi ubwo yari abajijwe ku mukunzi we yagombaga kwereka mu gitaramo cyabereye i Rubavu nk’uko yari yabyiyemereye.

Mbere y’iminsi mike ngo bahe igitaramo cya Primus Guma Guma Super 8 i Rubavu, umuhanzi Khalfan yari yatangaje ko muri iki gitaramo yari kwerekana umukunzi we, n’ubundi uvuka muri ako gace.

Yagize ati “ Rubavu nzabereka umukunzi wanjye ku rubyiniro, ni umunyagisenyi‼ Tugomba kubikora basangirangendo. Ni umukobwa w’inzobe uteye neza, useka neza, tugomba kubikora.”

 Mu gitaramo cyabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Khalfan yagiye ku rubyiniro yambaye nk’umwami nk’uko yari yabitangaje mbere, gusa uyu mukobwa ntawe yigeze yerekana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe impamvu atamwerekanye, maze arya indimi, ubwa mbere avuga ko yabyibagiwe, ubundi abyegekaa ku njyana.

Yagize ati “ yoooo! Byandenze, byandenze‼ Yaje... urumva, ubundi umukunzi navugaga ni iriya Hip Hop wanjye.”

Mu minsi ishize Khalfan yari aherutse gutangaza ko yatandukanye n’umukobwa bakundanaga mbere, ngo ahanini bakaba barapfuye ko uyu musore yagiraga amahane.

07/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...