Angel Uwamahoro wavuzweho gukundana na Arthur Nkusi yambitswe impeta n'umukunzi we bagiye kubana (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Angel Uwamahoro wavuzweho gukundana na Arthur Nkusi yambitswe impeta n'umukunzi we bagiye kubana (Amafoto)

Angel Uwamahoro wavuzweho gukundana na Arthur Nkusi yambitswe impeta n'umukunzi we bagiye kubana (Amafoto)

Ange Uwamahoro wamamaye mu buhanz bw’imivugo itandukanye yambitswe impeta n’umusore bakundana witwa Kayiteshonga Christian uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Angel Uwamahoro ni umuhanzikazi w’imivugo, yamenyekanye cyane muri 2014 ubwo we n’abandi bakobwa 2 bavuze umuvugo muri Rwanda Day yabareye muri Leta ya Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yakomeje kugenda yitabira ibindi birori bikomeye birimo Rwanda Day yabetreye San Francisco muri 2016, Ihuriro ry’Ubyiruko ryabereye i Dallas muri 2015,  Inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri 2016, ndetse yabaga no mu itorero rya Mashirika.

Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, muri iki cyumweru turi gusoza yambitswe impeta n’umukunzi we witwa Christian Kayiteshonga nawe usanzwe uba muri Amerika aho akora ibijyanye no gutunganya amashusho.

Angel Uwamahoro wigeze byigeze kuvugwa ko yaba akundana n’umunyarwenya Arthur Nkusi, yambitswe impeta ari kumwe na bamwe mu nshuti ze za hafi zirimo umuhanzi Meddy n’umukunzi we ukomoka muri Ethipia ari nawe wemeje ko Angel yemereye Christian kuzamubera umugore.

Angel Uwamahoro (uwa kabiri uturutse i bumuoso) n'umukunzi amaze kumwambika impeta 

Bari kumwe n'inshuti zabo nke zirimo Meddy n'umukunzi we

Ikiganza cy' buryo cya Angel cyambaye impeta

07/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...