Kakule Mugheni Fabrice bivugwa ko yifuzwaga na APR FC , yagiye kumvikana n'ikipe ya Simba SC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kakule Mugheni Fabrice bivugwa ko yifuzwaga na APR FC , yagiye kumvikana n'ikipe ya Simba SC

Kakule Mugheni Fabrice bivugwa ko yifuzwaga na APR FC , yagiye kumvikana n'ikipe ya Simba SC

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports, Kakule Mugheni Fabrice ubu arabarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye mu biganiro n’ikipe ya Simba SC ngo abe yayikinira umwaka w’imikino utaha.

Mu minsi yashize byavugwagaKakule Mugheni Fabrice yaba arimo gushakirwa ubwenegihugu bw’ubunyarwanda ngo abe yanahita yerekeza mu ikipe ya APR FC.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Saleh Jembe cyo muri Tanzania avuga ko uyu musore ubu ari mu gihugu cya Tanzania aho yaba yagiye mu biganiro n'ikipe ya Simba SC.

Uyu mukinnyi akaba yanabonanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire kubyerekeranye no kuba yayisinyira. Bivugwa ko yabifashijwemo na Masudi Djuma wamutoje muri Rayon Sports ubu akaba ari umutoza muri Simba, kuko yifuza ko yaza akabafasha mu kibuga hagati.

Habinshuti Rashid umunyamabanga w’ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yatangarije Eachamps ko ayo makuru atari yo kuko ikipe ya Simba SC itigeze ivugana na Kiyovu Sports, ngo niba ari muri Tanzania ari mu biruhuko.

Yagize ati”Ayo makuru si yo, nta biganiro Simba SC yigeze igirana na Kiyovu Sports, sinavuga ngo ari aha kuko abakinnyi bari mu biruhuko kandi afite ibyangombwa bimwemerera kujya aho ashaka, niba ari yo ari mu biruhuko.”

Uyu mukinnyi usigaje umwaka umwe w’amasezerano ya Kiyovu Sports, bivugwa ko ubwo yasinyaga aya masezerano yumvikanye n’ikipe ya Kiyovu Sports ko naramuka abonye ikipe imwifuza cyane cyane hanze y’u Rwanda batazamuzitira bagomba kumureka akajya kwigeragereza amahirwe.

Kakule Mugheni Fabrice akaba yaravuye mu ikipe ya Rayon Sport nyuma y’umwaka w’imikino wa 2016/2017 aho yahise yerekeza muri Kiyovu Sports aho amazemo umwaka umwe.

09/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...