Abategura Miss Burundi bavuze impamvu y'imikorere mibi yanatumye abakobwa bahatanaga uyu mwaka bigumura | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abategura Miss Burundi bavuze impamvu y'imikorere mibi yanatumye abakobwa bahatanaga uyu mwaka bigumura

Abategura Miss Burundi bavuze  impamvu y'imikorere mibi yanatumye abakobwa bahatanaga uyu mwaka  bigumura

Mu mpera z’icyumweru gishize abakobwa bari bahataniye irushanwa rya Miss Burundi 2018, basezeye irushanwa bavuga ko rifite imikorere mibi ndetse bahashinja abariteguye kudasohoza amasezerano y’ibyo bari babijeje.

Aba bakobwa 16 bose banditse ibaruwa baranasinya bemeza ko badashoboye kwihanganira imikorere mibi y'abateguye irushanwa babashinja kubaheza mu gihirahiro.Ibyatumaga aba bakobwa bavuga ko iri rushanwa nta hazaza rifite, ni uko ikibanza cya m2 400 cyari mu bihembo bigomba guhabwa nyampinga butari bwarigeze bwerekanwa ndetse bakaba bari bafite amakuru ko nta buhari. Harimo kandi no kuba uburyo bwo gutorera kuri interineti butari burimo gushoboka mu gihe irushanwa ryari ririmbanyije.

Ikindi ni ingengoyimari yagombaga gukoreshwa igera kuri miliyoni 68 z’amarundi gusa kugeza ubwo aba bakobwa bakuragamo akabo karenge  bakaba bari bafite amakuru ko hamaze kuboneka miliyoni 18 gusa.

Isezera ry’aba bakobwa ryaje  nyuma y’iminsi mike, abakozi bagera kuri batanu bari mu kanama gashizwe gutegura irushanwa rya Miss Burundi basezeye, biturutse ku kibazo cy’amikoro make ari muri Burundi Events.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abategura Miss Burundi bashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru bagaragaza ko koko amaikoro bafite ubu agerwa ku mashyi.

Banavuze ko kuva batangira gutegura iri rushanwa bagiye bagongwa n’ikibazo cy’amikoro yagiye ababana iyanga  kubera abaterankunga bake. Bavuze ko bagiye kuba basubitse iki gikorwa bakabanza bakisuganya ndetse ari nako bakomeze gukusanya ibitekerezo by’abantu batandukanye kugira ngo bakore iki gikorwa mu buryo bunoze butazatuma igihugu cyabo gisuzugurwa.

Muri iri tangazo bagaragaza ko iri Miss Burundi 2017  Nikuze Annie Bernice, agiye gukomeza kwambara ikamba kugeza igihe bazatorera umusimbura.

Miss Burundi ikunda kugaragaramo ikibazo cy’amikoro make kuko umwaka ushize hatorwa  Nikuze Annie Bernice , mu bihembo yahawe harimo n’imodoka gusa igikomeje guteza inkeke ni ukuba yarahawe imodoka itariyo yari guhabwa. Abategura igikorwa bavuze ko byatewe n’impamvu yo kubura ubushobozi bagashaka ihendutse kandi izajya ikoresha essence nkeya.

Icyo gihe nyampinga yahembwe imodoka ya Toyota Vitz nayo ishaje mu gihe byari byitezwe ko aza  guhembwa imodoka yo mu bwoko bwa  Allioni.

Guhera mu 2013 irushanwa rya Miss Burundi ryajemo ibibazo byiganjemo iby’amikoro rirahagarara, ryongeye kubyutsa umutwe mu 2016 bigizwemo uruhare na Burundi Events.  Nyampinga mushya w’u Burundi yagombaga kuzatorwa mu birori byari biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018.Itangazo rigenewe itangazamakuruMiss Burundi 2017 Annie Bernice agiye kugumana iri kamba kugeza hatowe undi umusimbura

09/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content