Rwatubyaye yahamije urwo akunda Chelina, avuga n'icyo yamukundiye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rwatubyaye yahamije urwo akunda Chelina, avuga n'icyo yamukundiye

Rwatubyaye yahamije urwo akunda Chelina, avuga n'icyo yamukundiye

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul yemeza ku ubu ari mu rukundo na Umurerwa Chelina  aho avuga ko kimwe mu byo yamukundiye ari imyitwarire ye kuko afite umutima mwiza.

Mu minsi yashize ni bwo Rwatubyaye Abdul yagiye aca amarenga ko yaba ari mu rukundo na Chelina abicishije kuri Instagram bitewe n’amafoto yashyiragaho ari kumwe n’uyu mukobwa ndetse na we akabikora.

Mu kiganiro na Eachamps, Rwatubyaye Abdul avuga ko ubundi adakunze gushyira ibintu bijyanye n’urukundo hanze ariko yemera ko ubu ari mu rukundo na Chelina bamze amezi 6 bakundana n'ubwo bamaze igihe baziranye.

Yagize ati”ubu ndi mu rukundo ariko nkunda kubigumana muri njyewe, nta bwo nkunda kubitangaza … Chelina ni we turi mu rukundo, ubu hashize amezi 6 turi mu rukundo ariko nta bwo ari icyo gihe tumaze tuziranye, imyaka 2 irashize tuziranye.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo yamukundiye ari imyatwarire ye ndetse n’uburyo yahuye na we ari bimwe mu byamukuruye bigatuma yumva ko agomba gukundana na we.

Yagize ati”Navuga ko wenda uburyo nahuye na we mu buzima, ibihe twagiranye ntabwo navuga ko nakurikiye uko ameze ko ari mwiza, uko ateye, ariko imyitwarire ye ni cyo kintu cyatumye numva mukunze kandi na we aranankunda.”

Avuga ko haba hakiri kare ko yavuga ngo bazana igihe iki n’iki ariko yemeza ko Imana ibashashije bazatera indi ntambwe bakaba bazashyingiranwa ighe nikigera dore ko yizeye ko bashobora kuzarambana.

Rwatubyaye Abdul na Umurerwa Chelina bamaze amezi 6 mu rukundo

Umurerwa Chelina

09/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Justin
Kundacane!
Sponsored Content
Loading...