Ya Couple yamamaye kubera kujyanisha imyambaro iri mu nzira zo kurushinga (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ya Couple yamamaye kubera kujyanisha imyambaro iri mu nzira zo kurushinga (Amafoto)

Ya Couple  yamamaye kubera kujyanisha  imyambaro iri mu nzira zo kurushinga (Amafoto)

Couple ya Iyamuremye Antoine na n’umukobwa witwa Aurore Mignone yamamaye kubera kwambara neza no kujyanisha iri mu nzira zo gukora ubukwe.

Aba bombi bamaze igihe kinini bakundana, bamamaye cyane guhera mu 2016 kubera kwambara imyambaro bakajyanisha. Ku mbuga nkoranyambaga batangira kwirahirwa cyane ndetse hari na hamwe mu biganiro hagati y’abantu wageraga ukumva bari kubavuga.

Kuri uyu wa gatandatu Antoine yateye ivi asaba uyu mukobwa bari bamaze igihe bakundana kumubera umufasha mu birori bari batumiyemo inshuti zabo za hafi.

Mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko igihe cyari kigeze ngo batangire urugendo rw’urukundo ndetse bemeza ko bahora basenga Imana kugira ngo ibafashe bazagere ku mpera y’ubuzima bwabo bakiri umwe.

Antoine yagize ati”Izuba rirarasa rikava mu Burasirazuba ryerekeza mu Burengerazuba. Amazi asuma hejuru yerekeza mu nda y’isi. Umuyaga uraza ariko ntawamenya aho uva cyangwa werekeza. Mu myaka yose yashize narohamye mu nyanja y’impano y’urukundo rutagira akagero wampaye.”

Yakomeje avuga ko Yego yabwiwe na Mignone ari umusingi w’ubuzima buzima bagiye kubamo by’iteka bari kumwe. Avuga ko kuba uyu mukobwa yaramuhisemo mu basore amagana ari iby’agaciro.

Uyu mukobwa na we mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko azarinda ajya mu nda y’Isi ari kumwe na Antoine. Yanavuze ko atabona uko asobanura urukundo ahabwa n’uyu musore kuko amufata neza kurusha umwamikazi. Avuga ko yishimira uburyo urukundo rwabo rukura buri munsi.

Amakuru Eachamps yakuye mu bantu ba hafi b'iyi couple  yemeza ko bashobora gukora ubukwe mu ntangiro z'umwaka utaha  nihatagira igihinduka.

09/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
NICK
URUGO RUHIRE BAGENI BEZAAA
laaaaaaaa
barashimishijeeeeeee weeeeee
Sponsored Content
Loading...