Kigali: Akabari ka Pilipili karashinjwa ivangura rishingiye ku ruhu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kigali: Akabari ka Pilipili karashinjwa ivangura rishingiye ku ruhu

Kigali: Akabari ka Pilipili karashinjwa ivangura rishingiye ku ruhu

Akabari gaherereye Kibagabaga kitwa Pilipili yaranengwa na benshi kubera gukundwakazi abazu ngu ngo kubera ko baha amafaranga ababa babakiriye ibizwi tip.

Iby'ivangura rishingiye ku ruhu rivugwa mu kabari ka Pilipili, byamenyekaniye ku rubuga rwa Twitter aho umwe mu barukoresha yashyize  amashusho ku rukuta rwe agaragaza umuntu wiruka amasigamana, amugereranya n’uwo muri Pilipili agiye kwita ku munyarwanda agahita abona umuzungu akamusanganira vuba na bwangu.

Si umuntu umwe cyangwa babiri bavuze kuri aka kabari, ahubwo buri wese wahakandagije ikirenge ahakura umuhurwe n’umujinya w’umuranduranzuzi ku buryo iyo hagize uzamura ikiganiro avuga serivisi mbi z’aho aba abaye nk’ukojeje agati mu ntozi.

Hahise higaragaza umubare w'abantu batari bake batanze ubuhamya butandukanye, bashinja aka kabari gusuzugura ngo guha serivisi mbi abirabura ahubwo bagatonesha abazungu.

Aha, Pilipili yahise isubiza  ko abazungu batanga tip[amafaranga umukiliya aha uwamwakiriye kubera serivisi nziza yamuhaye cyangwa yamwishimiye] kurusha abandi bantu bose ndetse banasaba abandi kujya babikora.

Aha babaye nk’abakoze mu mufunzo w’igisebe, maze abantu batangira kubibasira ubwo. Bavuga ko ari ivangura kandi bikaba bigiye gutuma benshi babacikaho. Pilipili ibonye bikaze yashyize ubu butumwa yasubije uyu muntu mu gice cyo kuba batebyaga ariko icyateye impungenge n’uko bahise babusiba vuba na bwangu.

Aka siko kabari cyangwa akabyiniro kanenzwe gutonesha no kurobanura, kuko ahitwa Cocobean naho haherutse gukurura impaka bitewe n’umwana w’umukobwa wangiwe kuhinjira kubera ko abana n’ubumuga bw’uruhu.

Tags

09/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Pascal
Oooh, this is not fair ;-(
Sponsored Content