Azam FC itsinze Rayon Sports iyisezerera mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Azam FC itsinze Rayon Sports iyisezerera mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Azam FC itsinze Rayon Sports iyisezerera mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Umukino wa ¼ mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Azam FC urangiye Azam FC isezereye Rayon Sports muri aya marushanwa nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-2.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere ubera kuri Uwanja wa Taifa mu gihugu cya Tanzania hari no kubera aya marushanwa.

Umukino watangiye abasore ba Rayon Sports ubona ko batarimo guhuza neza mu bwugarizi, byahaye umwanya abasore ba Azam FC basatira Rayon Sports maze ku munota wa 18 Sabani Idd Chilunda atsindira Azam FC igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

N’ubwo ubwugarizi bwa Rayon Sports bwagiye bukora amakosa, byanagaragaye ko mu kibuga hagati h’iyi kipe hatakoraga neza kuko abasore ba Azam FC banyuragamo uko bishakiye, byaje gutuma ku munota wa 33 Shabani Idd yongera gutsinda igitego cya kabiri nyuma yo gucenga Manzi Thierry.

Ku munota wa 39, Shabani Idd wari wagoye ubwugarizi bwa Rayon Sports yongeye gutsindira ikipe ye igitego cya 3.

Ku munota wa 42 mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, Rwatubyaye  Abdul yishyuriye Rayon Sports igitego 1.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Nyandwi Sadam na Yannick Mukunzi hinjiramo Christ Mbondi na Mugabo Gabriel.

Ku munota wa 64 Shaban Idd yongeye kubonera Azam FC igitego cya 4, hari mbere y’uko ku munota wa 81 Manishimwe Djabel atsindira Rayon Sports igitego cya 2.

Umukino waje kurangira ari 4 bya Azam FC kuri 2 bya Rayon Sports. Kudatsinda uyu mukino kwa Rayon Sports byari bivuze ko isezerewe mu irushanwa itabashije kugera muri ½.

Azam FC ikaba ibaye ikipe ya 3 igeze muri ½ nyuma ya Gor Mahia na Simba SC zagezemo, indi kipe  ya 4 ikaba iri bumenyekane nyuma y’umukino uri buhuze na Singida United na JKU.

09/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...