Bashunga Abouba mu nzira zigaruka muri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bashunga Abouba mu nzira zigaruka muri Rayon Sports

Bashunga Abouba mu nzira zigaruka muri Rayon Sports

Umuzamu w'umunyarwanda ufatira ikipe ya Bandari FC nyuma y'amezi agera kuri 7 muri iyi kipe ubu ari mu nzira zigaruka muri Rayon Sports gusimbura Ndayishimiye Eric Bakame bivugwa ko yirukanywe akaba yabafasha mu mikino nyafurika bazakomeza mu mpera z'iki cyumweru.

Nyuma y'uko ihagaritse igihe kitazwi uwari umunyezamu wa yo wa mbere Bakame, ndetse hakaba hari amakuru yemeza ko yirukanywe n'ubwo atarashyikirizwa ibaruwa, ubu Ndayisenga Kassim ni we wari umunyezamu wa mbere ariko ubuyobozi bukaba bwarasanze atabaheka mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup aho buzahura na USM Alger tariki ya 18 Nyakanaga 2018 I Kigali.

Amakuru agera kuri Eachamps kandi yizewe ni uko ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kugarura uyu munyezamu akaza kubafasha dore ko yari no ku rutonde rw'abakinnyi iyi kipe yari yatanze mbere ko izifashisha mu mikino nyafurika akaba yaranakorewe license ya CAF.

Bivugwa ko uyu musore agomba kwishyurwa miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda akazajya ahembwa amafaranga 1000 cy'amadorali.

Igisigaye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumara kumvikana na Bandari FC amafaranga bagomba kwishyura iyi kipe ku mwaka yari asigajemo, gusa ibiganiro byo bikaba bigeze kure ku buryo bumvikanye Bashunga Abouba yazakina umukino wa USM Alger uteganyijwe tariki ya 18 Nyakanaga 2018.

Bashunga Abouba wafatiye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC, Gicumbi na Rayon Sports yavuye mu Rwanda muri Mutarama 2018 yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC ikina mu cyiciro cya mbere akaba yari n'umunyezamu wa mbere ashobora kugaruka mu Rwanda bitarenze iki cyumweru mu ikipe ya Rayon Sports.

10/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...