Marina yahishuye ko muri iyi minsi hari umusore yakunze urudashoboka (Video) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Marina yahishuye ko muri iyi minsi hari umusore yakunze urudashoboka (Video)

Marina yahishuye ko muri iyi minsi hari umusore  yakunze urudashoboka (Video)

Umuhanzikazi Marina avuga ko muri iyi minsi hari umusore wamutwaye umutima, gusa ngo abangamiwe n’uko abona yarukunze urudashoboka.

Marina ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri iyi minsi. Uyu mukobwa ukorera muri Label ya The Mane afite indirimbo zikunzwe na benshi zirimo Love You yakoranye na Harmonize, Tubisubiremo, Marina n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps ku byerekeranye n’ubuzima bwe bwite, yavuze ko muri iyi minsi nta musore bakundana afite kuko umutima we awerekeje ku muziki.

Yagize ati “ kugeza ubu ntabwo ndaba tayari. Ntabwo meze neza ku buryo nshobora gufata inzira 2, kuko ndi mu nzira y’umuziki, guhita nongeramo ibintu by’abakunzi, urumva ni inzira 2 zitandukanye, kandi biragoye pe. Ntabwo nabivamo.”

Yemeza ko hari igihe kizagera akabona umukunzi, ushobora no kuzajya amwitaho, akanamufasha mu bikorwa bye bya muzika.

Marina n’ubwo adakeneye gukundana vuba aha, yahishuye ko muri iyi minsi hari umuntu wamutwaye umutima, (inkuru mpamo y’indirimbo Love You) gusa ngo ikimubangamiye ni uko azi neza ko badashobora gukundana.

Yagize ati “ Indirimbo Love You ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye kuko muri ino minsi mfite umuntu ndi gukunda, ariko kuba ufite umuntu uri gukunda bitandukanye no kuba mukundana... ahubwo birabangamye uzi kugira umuntu ukunda ubizi neza ko mutazakundana?”

N’ubwo Marina ari gushenguka umutima, bitewe n’uwo muntu yakunze, avuga ko ataragera aho yafata iya mbere ngo agende arikocore ko yamwibebehe.

Yagize ati “ Sindagera aho kubwira umuntu ngo Love You (ndagukunda). Reka reka njye ndi umugabo.”

Marina yemeza ko umunsi yatangiye kuririmba indirimbo z’amaganya ari bwo bizaba byamurenze ndetse yinjiye no mu rukundo.

Ubwo Marina yatangiraga kumenyekana byigeze kuvugwa ko yaba yarakundanye n’umuhanzi The Ben ariko bose baza kubihakana. Umusore usanzwe ari umuhanzi ariko utacyumvikana muri iyi minsi witwa Edsha yigeze kushyira hanze urukurikirane rw’amafoto ari kumwe na Marina mu buriri, amushinja kumwicaho ubwo yaratangiye kwamamara. Marina we yavuze ko atigeze akundana n’uyu musore ahubwo bari inshuti zisanzwe.

Byavuzwe kandi ko yaba akundana n’umujyana we Bad Rama ariko nabo baje kubihakana bavuga ko ari ibihuha.

Reba amashusho Marina avuga ku musore akunda 

Tags

10/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Weston
Nibyo bibaho Kd birababaza ark kwihangana bitera kunesha
pascal
Sha bibaho arko nta kundi niyihangane
pascal
Sha bibaho arko nta kundi niyihangane
Fina
Marina nipfura pe !!!rnNtagorana kbsa!!!!😘👌
Manishimwe obadia
wikwibabariza ubusa urimwiza uzabona undi ?
Sponsored Content
Loading...