Ererwa Queen wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga wa CBE 2016 yakorewe bridal shower asuka amarira (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ererwa Queen wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga wa CBE 2016 yakorewe bridal shower asuka amarira (Amafoto)

Ererwa Queen wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga wa CBE 2016 yakorewe bridal shower asuka amarira (Amafoto)

Ererwa Queen Grolia  wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga wa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubucuruzi n’ubukungu(CBE) riherereye i Gikondo, nyuma yo kwambikwa impeta n'umusore benda kurushinga yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano (bridal shower).

Ibirori bya bridal shower ya Ererwa byabereye iwabo mu kagarama ku Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize.

Byari byiganjemo abakobwa b’urungano be bigana muri CBE, bamwe basutse amarira y’umunezero bishimira ko mugenzi wabo agiye kurushinga.

Urukundo rwa Grolia na Willy Gaju bivugwa ko rumaze igihe kinini ariko batangiye kurugarariza rubanda kuva mu ntangiro za 2018 ubwo uyu mukobwa yagendaga ashyira hanze ubutumwa buherekejwe n’amafoto akavuga ko yihebeye uyu musore.

Muri werurwe nibwo yambitswe impeta y’urukundo n’uyu musore ndetse anashimangira ko yifuza kubana na we ubuzima bwe bwose ashigaje ku Isi.

Icyo gihe mu butumwa yanditse, yateruye agira ati ”Nyagasani adufashe muri uru rugendo rushya dutangiye, ndagukunda.”

Mu butumwa Grolia yigeze  gushyira hanze yagaragaje ko yamaze kurohama mu nyanja y’urukundo ndetse akaba agenda arigita uko bwije n’uko bukeye. Yongeye kubwira umukunzi ko na we atazi ibiri kumubaho kuko atagitinya kuvugwa cyangwa kubonwa n’amaso ya rubanda nyamwinshi.

Ati”Buki bwanjye[aha yavugaga umukunzi we], nyizera, ntabwo nshaka kuba icyamamare ariko igihe bizaba […] nshaka kumenyekana nk’umukunzi wawe.” Aherekesha aya magambo agatima ndetse n’ijambo ‘Rudasumbwa’ agaragaza ko nta wundi uhwanye na Willy bakundana.

Queen Grolia w’imyaka 23 yiga mu mwaka wa gatatu muri CBE. Itariki y’ubukwe bwe ntiramenyekana ariko hari amakuru avuga ko ari mu mpera z'uyu mwaka.

Uyu mukobwa azaba ateye ikirenge mu cya mugenzi we Ikirezi Sandrine wabaye Nyampinga wa CBE 2016 na we uherutse kurushinga mu mpera za 2017 n’uwitwa Kamugisha George.

Kugeza ubu aba bakobwa bose ntibarabona abandi babasimbura kuko hatarongera gutorwa abandi.

Ab'urungano rwe nibo bari biganje mu baje mu birori bya bridal shower ya QueenYasutse amarira y'ibyishimo azamura amarangamutima y'abandi nabo bararira

Akanyamuneza kari kose kuri bagenzi be

Ubwo yambikwaga impeta y'urukundo

 

10/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...