Ubwugarizi bwacu bwakoze amakosa Azam FC iyabyaza umusaruro – Kwizera Pierrot | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ubwugarizi bwacu bwakoze amakosa Azam FC iyabyaza umusaruro – Kwizera Pierrot

Ubwugarizi bwacu bwakoze amakosa Azam FC iyabyaza umusaruro – Kwizera Pierrot

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Pierrot nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yemeza ko amakosa ba myugariro babo bagiye bakora ari yo Azam FC yabyaje umusaruro bakasha kubatsinda ibitego 4 kuri 2.

Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2018  ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa ¼ w’igikombe cya CECAFA Kagame Cup na Azam FC umukino uza kurangira ari 4 bya Azam FC kuri 2 bya Rayon Sports ihita anasezererwa muri iri rushanwa.

Nyuma y’umukino kapiteni wa Rayon Sports, Kwizera Pierrot ntiyariye iminwa avuga ko icya mbere ikipe ya Azam FC yabarushije mu busatirizi bigahura n’ubwugarizi bwabo bwakoraga amakosa ari na yo Azam FC yaje kubyaza umusaruro.

Yagize ati ”Ikintu cyatugoye bari bafite ubusatirizi bukomeye cyane buzi kwiruka, ubwugarizi bwacu bwakoze amakosa menshi abasore ba Azam FC bayabyaza umusaruro, urugendo rwacu muri iri rushanwa rurangiye, amakosa twakose tugiye kuyakosora tuzitware neza mu marushanwa ari imbere.”

Nyuma yo gusezererwa ikipe ya Rayon Sports bitaganyijwe ko igera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri aho ije gukomeza kwitegura imikino y’igikombe cy’Amahoro ndetse n’umukino wa CAF Confederations Cup bafitanye na USM Alger tariki ya 18 Nyakanga 2018.

10/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content