Queen Cha yakomoje ku mubare w'amafaranga amaze gushora muri PGGSS 8 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Queen Cha yakomoje ku mubare w'amafaranga amaze gushora muri PGGSS 8

Queen Cha yakomoje ku mubare w'amafaranga amaze gushora muri PGGSS 8

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha atangaza ko uburyo aseruka ku rubyiniro mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super ya 8, ari byo bimutwara amafaranga menshi.

Harabura iminsi ine ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 rigere ku musozo. Abahanzi barihatanira bamaze iminsi bakora ibitaramo bitandukanye; byahereye i Gicumbi, hakurikiraho Musanze, bajya i Huye, basoreza i Rubavu.

Abagize akanama nkempurampaka batanga amanota hashingiwe ku bintu byinshi bitandukanye, birimo imiririmbire, uburyo abafana bakiriye umuhanzi n’uburyo yitwaye ku rubyiniro.

Umuhanzikazi Queen Cha ni umwe mu bagaragaje guseruka neza ku rubyiniro, dore ko ibitaramo byose yagiye ashyirwa mu bahanzi bambaye neza ndetse akaba yabaga ari kumwe n’ababyinnyi bambaye impuzankano.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, uyu mukobwa yavuze ko kwambara biri mu bimutwara amafaranga atari make, dore ko we ubwe uko agiye ku rubyiniro aba atabuze amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150 na 200 aba yatanze kugira ngo agaragare neza.

Yagize ati “ bishobora kuba hagati y’amafaranga ibihumbi 150 na 200 bitewe n’umuntu wanyambitse.”

Uretse kwiyambika ubwe, Queen Cha aba agomba kwambika ababyinnyi be akanabahemba, gusa aha ho yirinze gutangaza amafaranga atanga n’ubwo yemeza ko biba bihenze cyane.

Ibitaramo byo mu ntara byatangiye kuwa 26 Gicurasi birangira mu birangira kuwa 30 Kamena 2018, bivuze ko byabaye mu kwezi kumwe kurenzeho iminsi 4.

Muri uku kwezi kumwe n’iminsi ine, umuhanzikazi Queen Cha yakoresheje amafaranga ari hagati y’ibihumbi 600 na 800 mu kwiyambika gusa, utabariyemo ayo yahembye ababyinnyi n’ayo yishyuye imyambaro yabo.

Uyu mukobwa uhembwa miliyoni 1 mu kwezi akaba ashobora kuyishobora mu gutegura urubyiniro ndetse akaba yanarenzaho, avuga ko ntacyo bimutwaye kuko ku rubyiniro ari ahantu umuhanzi wese agomba kubaha ku buryo atanga ibyo afite byose kugira ngo aserukane umucyo.

Yagize ati “ urubyiniro ni byo biro byacu twebwe abahanzi, ni ikintu umuntu aba yubaha cyane wakora icyo ushobora cyose kugira ngo ugeho ugaragara neza, atari n’ibyo kuvuga ngo amafaranga ariko ni ikintu uba wubashye cyane ku buryo wakora icyo ushoboye kugira ngo buri muntu wese abibone ko byagutwaye umwanya.”

Mu myaka yashize abahanzi bagiye bataka ubukene nyuma y’irushanwa rya PGGSS kubera uburyo amafaranga bahembwa bayashora mu myiteguro ndetse akanababana iyanga, mu gihe hari ababa bumva miliyoni ari amafaranga menshi. Muri PGGSS8 hongerewe amafaranga y’abahanzi bari mu itsinda aba miliyoni imwe n’igice ku kwezi ariko abahanzi baririmba ku giti cyabo nta cyahindutse.

Imyambarire ya Queen Cha n'ababyinnyi be yamutwaye amafaranga atari make

Queen Cha agerageza kwikoraho uko ashoboye ngo agaragare neza 

10/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...