USM Alger itari kumwe na Emery Bayisenge irabarizwa muri Kenya aho yitegura Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

USM Alger itari kumwe na Emery Bayisenge irabarizwa muri Kenya aho yitegura Rayon Sports

USM Alger itari kumwe na Emery Bayisenge irabarizwa muri Kenya aho yitegura Rayon Sports

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederations Cup mu itsinda rya D, ikipe yo muri Algeria, USM Alger ikinamo umunyarwanda Emery Baysisenge ubu irabarizwa muri Kenya mu mwiherero w’iminsi 10 mbere yo gukina na Rayon Sports tariki ya 18 Nyakanga 2018.

USM Alger  yahagarutse muri Algeria itari kumwe na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi umaze iminsi mike asinyiye.

Biteganyijwe ko iyi kipe ikorera umwiherero w’iminsi 10 muri Kenya mu rwego rwo kumenyera ikirere cy’u Rwanda kuko Kenya n’u Rwanda byegeranye.

USM Alger izahagaruka muri Kenya iza mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga ni mu gihe umukino uzaba tariki ya 18 Nyakanaga 2018.

Iyi kipe ikazakina umukino wa gishuti na Sofapaka yo muri Kenya ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018.

Kugeza uyu munsi mu itsinda D, ikipe ya USM Alger iri ku mwanya wa 1 n’amanota 4, Gor Mahia na Rayon Sports zifite 2 ni mu Yanga Africans ari iya nyuma n’inota 1.

Dore abakinnyi yahagurukanye

Hamia Benhamouda - Mansouri - Berrefane -  Mezghrani - Benchikhoune - Chafai - Hamra - Benyahia - Mexes - Cherifi- Benmoussa Chita - Benkhemassa - Koudri - Benguit Sayoud - Bouderbal - Meziane - Ardji - Yaya Mahious - Benchaa - Sifour Meftah.

10/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...