Diamond yihanangirije nyina wanga umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Diamond yihanangirije nyina wanga umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto

Diamond yihanangirije nyina wanga umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz yasabye umubyeyi gufata abuzukuru be mu buryo bumwe kuko akomeje kugaragaza ko atishimiye umwana umuhungu we yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Ibi Diamond yabitangaje ubwo yifurizaga umubyeyi isabukuru y’amavuko, mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram.

Nyuma yo kwifuriza umubyeyi we isabukuru nziza, Diamond ntiyarekeye aho, ahubwo yariniguye asaba umubyeyi kutavangura abuzukuru be dore ko atiyumvamo Diylan umwana wa Hamisa Mobetto.

Yagize ati “ndagira ngo ngusabe, nk’uko ukunda ube ari nako ukunda abuzukuru bawe bose, kuko ni bato ni abaziranenge nta kintu na kimwe bazi. Mama mfite abana batatu Dylan, Tiffah na Nillan bakunde mu buryo bungana.

Kuri ubu Diamond nta mugore afite, dore ko yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri (Tiffah na Nillan) muri Gashyantare 2018. Mu gihe yabanaga na Zari yabyaye undi mwana(Dylan) hanze amubyarana n’umukobwa witwa Hamisa Mobetto ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye Salome.

Kuva nyina wa Diamond yamenya ko Hamisa yaryamanye n’umuhungu akanamutera inda ntiyigeze abyishimira na gato, kuva ubwo imiryango yabo yatangiye kurebana ay’ingwe.

Nyina wa Diamond we yakomeje kwerekana ko Zari ari we mugore wa Diamond akunda ndetse n’abana nibo afata nk’abazukuru be.

Mu minsi ishize nyina wa Diamond yigeze kumusangana na Hamisa Mobetto aramukubita aranamukomeretsa.

10/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...