Abafana bokeje igitutu Asinah bamushinja imyambarire idahwitse bongera kwitsa ku rukundo rwe na Riderman | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abafana bokeje igitutu Asinah bamushinja imyambarire idahwitse bongera kwitsa ku rukundo rwe na Riderman

Abafana bokeje igitutu Asinah bamushinja imyambarire idahwitse bongera kwitsa ku rukundo rwe na Riderman

Mukasine [Asinah]  yongeye kotswa igitutu n’abafana bamushinja imyambarire idahwitse, abandi bongera kuvuga ko ibintu byose akora abiterwa n’ibikomere by’urukundo yasigiwe na Riderman.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhera mu mu Ugushyingo 2008, ruza gushyirwaho iherezo mu 2015. Asinah, yakundanya na Riderman ari umubyinnyi ariko bakimara gutandukana yahise ayoboka mu muziki atangira kuririmba injyana ya dancehall.

Imyambarire yagaragaje mu gitaramo yakoze mu cyumweru gishize mu kabari gaherereye Nyabugogo, yatumye abantu bongera kuvuga ko uyu mukobwa afite ikibazo gikomeye yatewe no kubengwa na Riderman akaba akeneye kujyanwa shishitabona kwa muganga.

Mu rukurikirane rw’amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa instagram abafana bamusamiye hejuru bavuga ko imyambarire ye ihishe byinshi.

Umwe  yagize ati”Sha riderman yaguteye troma kabisa ko mperuka uri umumisirima koko wapfuye Ute? Ukwiye kwihana byibura Yesu akakubabarira ukaba umustar utiyambitse ubusa.”

Undi  ati”Nukuri kwambara ubusa ntabwo aribyiza ku mukobwa.”

Hari n'uwavuze ko akwiye kujyanwa kwa muganga ati”Nyamara bashatse bakujyana kugusuzumisha mu mutwe bitarakomera! Ubu c wari wambaye koko.”

Mu bitekerezo byinshi byitsaga cyane ku kuba uyu mukobwa yaba yararwaye ihungabana , abandi bakavuga ko abamwibasira bakwiye gushyira umupira hasi kuko buri wese agira amahitamo ye.

Kuva uyu mukobwa yajya mu muziki yagiye yumvikana mu ndirimbo asa nk’uwibasira Riderman bikubitiraho imyambarire ye abantu batangira kuvuga ko yaba afite ihungabana.

Na we, mu biganiro bitandukanye yagiye yumvikana yemeza ko yigeze kugira ihungabana ariko ubu rikaba ryarashize burundu.

Iyi myambarire ya Asnah yatumye bamwe mu bamukurikira bamuha inkwenene

10/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
falida
sinzi uko mubibona ndabona yambaye ahubwo nuko umwenda yambaye usanu mubiri gusa ikintangaza iyo abera babyambaye mura byishimira mufunge imidomo yanyu buriwese afite uburenganzira kubuzimabwe nkawe uvuga utyo urumukobwa uzi utegerejwe Niki?
Angela nolla
Wp ahubwo nibimwe abakobwa biyoberabya kuba chr babo ngewe ndabo Riderman yarakize karashika
Alain Patrick
Arikose nkumuntu uri normal wakurikiye neza Ibyuyu mukobwa Kuva akimenyako atandukanye burundu nuwo yari yarimariyemo wamubonye ubwamure igihe kitari gito yizeyeko ntawundi ariwe uzamubera umutware haricyo atabona kwihungabana ryuyu mukobwa? Aho kwandika muvuga kubagize icyo bavuga ahubwo ni mutabarize uyu mukobwa. Riderman niwe ufite urufunguzo rwasubiza uyu mukobwa kumurongo.
Sponsored Content
Loading...