Icyifuzo cya Nizzo umunsi bahuriye na Safi mu gitaramo kimwe (Video) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyifuzo cya Nizzo umunsi bahuriye na Safi mu gitaramo kimwe (Video)

Icyifuzo cya Nizzo umunsi bahuriye na Safi mu gitaramo kimwe (Video)

Umuhanzi Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys avuga ko umunsi bazahurira mu gitaramo kimwe na Safi bahoze bakorana byazaba byiza bahuriye ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo bakoranye bataratandukana.

Umwaka ugiye gushira Safi Madiba atangiye gukora umuziki ku giti cye, nyuma y’imyaka 10 yari amaranye n’itsinda rya Urban Boys.

Kuva ubwo batandukanaga Safi afashijwe yagiye akora indirimbo nyinshi kandi zakunzwe. Urban Boys nabo ni uko kugera kuri ubu bafite Ntakibazo iri guca ibintu.

Mu minsi ya mbere bagitandukana impande zombi zabaye nk’izisubika ibitaramo ku mpamvu zitandukanye. Humble Jizzo wari usigaranye na Nizzo yagiye muri Amerika amarayo amezi atatu, Safi we yari akiri kwiyubaka.

Kuri ubu bose basubukuye ibitaramo, bagenda babikorera mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali no hanze yayo.  Nta gitaramo kinini kiraba ngo gihuriremo aba basore bose.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Nizzo  yavuze ko mu gihe baba bahuriye mu gitaramo na Safi bose baje kuririmba byaba ari byiza nawe aje bagafatanya kuririmba indirimbo bakoranye bataratandukana kuko byashimisha cyane abakunzi babo.

Yagize ati “nimba duhuriye mu gitaramo akumva hagiyemo indirimbo z’iwe yari asanzwe aririmbamo tukiri batatu, ntekereza ko nawe byamutera ishema kuba ashimishije abantu kandi n’abo bafana ntekereza ko bakwishima ku rwego rurenze. Byaterwa n’uko abitekereza ariko kuri twebwe nta kibazo.”

Kuva Safi yava muri Urban Boys umubano we n’abo yasize warahagaze burundu kuko nta n’umwe ukivugisha no mu buzima busanzwe.

Urban Boys bo bavuga ko nta kibazo kinini bafitanye na Safi ku buryo n’iyo yashaka kugaruka mu itsinda bamwemerera.

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Nizzo

10/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Harthe theos
Natwe byadushimisha kumva bongeye kuririmbana kbx. Gusa bakomere tubarinyuma
=743=
Umutima mwawuteje cyamurana noneho?👏
=743= 2 months ago
Cyamunara
Sanjay
Yeah twe nka urban boys nta mutima tugira
Sponsored Content
Loading...