Rihanna yatunguranye agaragara mu biruhuko yambaye bikini ari kumwe n’umusore yari yarabenze(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rihanna yatunguranye agaragara mu biruhuko yambaye bikini ari kumwe n’umusore yari yarabenze(Amafoto)

Rihanna yatunguranye agaragara mu biruhuko  yambaye bikini ari kumwe n’umusore yari yarabenze(Amafoto)

Umuhanzikazi ufite izina ry’igitinyiro ku Isi Rihanna, yafotowe amafoto yatunguye benshi ari kumwe n’umunyemari ukomoka muri Arabia Saudite witwa Hassan Jameel byavugwaga ko yabenze.

Rihanna n’uyu musore ukomoka mu muryango w’abaherwe, bafite imigabane mu ruganda rw’imodoka zo mu bwoko bwa Toyota zigurishirizwa muri Arabia Saudite, urukundo rwabo rwagiye hanze mu Kamena 2017 ubwo aba bombi bafotorwaga  basomana muri Espagne.

Nyuma bongeye gufotorwa bari ahitwa Ibiza mu birwa bya Balearic ariko ntibakunde kwerura ngo bavuge ko bakundana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Muri kamena uyu mwaka hongeye gusakara inkuru yemezaga ko bamaze gucana ukubiri buri wese agaca inzira ye, icyo gihe abari batanze amakuru bemezaga ko Rihanna ari we wabenze uyu musore.

Ubu, aba bombi bongeye gufotorwa bari mu biruhuko muri Mexique bahuje urugwiro baryongora ubona bameze nk’abari kuganira imishinga ikomeye.

Uyu muryango umukunzi wa Rihanna akomokamo, uherutse kuza ku mwanya wa kane mu miryango y’abaherwe mu bihugu by’Abarabu, aho ufite umutungo mbumbe wa miliyari zisaga 4 na miliyoni 2 z’amadorali y’Amanyamerika.

Rihanna yagiye avugwa mu gukundana n’ibyamamare, yabanje gucudika na Chris Brown batandukana mu  2009  ubwo uyu muhanzi yamukubitaga by’indengakamere akamurema inguma bikamuviramo gufungwa. Nyuma yakundanye na Drake, yongera kuvugwa mu rukundo  na Karim Benzema ukinira Real Madrid.

10/Jul/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content