Mu magambo yuje ikiniga, Sergio Ramos yasezeye kuri Cristiano Ronaldo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Mu magambo yuje ikiniga, Sergio Ramos yasezeye kuri Cristiano Ronaldo

Mu magambo yuje ikiniga, Sergio Ramos yasezeye kuri Cristiano Ronaldo

N'ubwo bitaramezwa ku mugaragaro ko Cristiano Ronaldo wakiniraga Real Madrid yerekeje Juventus, Sergio Ramos bakinana muri Real Madrid yanditse amagambo asa nuca amarenga ko umwaka w'imikino wa 2018/2019 bazaba batari kumwe n'uyu mukinnyi aho yamushimiye ibyiza byose yabahaye.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Champions League cya 2018, Cristiano Ronaldo yatangaje ko ahazaza he azahatangaza mu mike ko ari bwo abantu bazamenya aho azerekeza cyangwa se niba azaguma muri Real Madrid.

Mu minsi ishize nibwo byatangiye guhwihwiswa ko ashobora kwerejeza mu gihugu cy'u Butaliyani mu ikipe ya Juventus.

Nk'uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje uyu mukinnyi wari umaze imyaka 9 muri Real Madrid  yerekeje muri Juventus ku kayabo ka miliyoni 92 z'amapawundi asinya imyaka 4.

Nta tangazo rirashyirwa ku mugaragara ko yerekeje muri Juventus ariko kapiteni wa Real Madirid, Sergio Ramos abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditseho amagambo asa n'agaragaza ko uyu mukinnyi yaba yamaze gutandukana na Real Madrid.

yagize ati"Ibitego byawe, ibikombe twegukanye turi kumwe birivugira. Ukwiriye umwanya w'icyubahiro mu mateka ya Real Madrid. Abafana ba Real Madrid bazahora bakwibuka, nkwifurije amahirwe..."

Ubutumwa bwa Ramos yashyize kuri Instagram ye

Mu myaka 9 yari ayimazemo akaba yarayitsindiye ibitego 451 mu mikino 438 akaba ari na we wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo, yayihesheje ibikombe 4 bya UEFA Champions League, 2 bya shampiyona, ibikombe 2 by'Umwami, ibikombe 2 biruta ibindi muri Espagne(Supercopa de Espana), ibikombe 2 bya UEFA Super Cup  n'ibikombe 3 bya FIFA Club World Cup.

10/Jul/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Rukundo Schadrack
Kubwanje Ntibinezereje Nagato Kuba Rerekeje Mwiyo Ekipe Kuberako Namufanaga Cane .
Sponsored Content