MC Tino yavuze igihango afitanye na Mazimpaka Kennedy umubyeyi wa Rutura | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MC Tino yavuze igihango afitanye na Mazimpaka Kennedy umubyeyi wa Rutura

MC Tino yavuze igihango afitanye na Mazimpaka Kennedy umubyeyi wa Rutura

Umuhanzi, umunyamakuru, akaba n’umushyushyarugamba MC Tino avuga ko mu buzima bwe atazibagirwa ko Mazimpaka Jones Kennedy, umubyeyi wa Arthur Nkusi ari we wamwishyuye bwa mbere amafaranga nka MC.

MC Tino ni umushyushyarugamba ubirambyemo mu Rwanda. Yakoze mu bitaramo bitandukanye ariko yamenyekanye cyane ubwo yakoraga mu bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Aho yayoboye ibirori, abantu bataha bikanda imbavu bitewe n’uburyo buri kimwe cyose akoze cyangwa avuze biba bisekeje.

Mu  Kiganiro yagiranye na Eachamps MC Tino yadutangarije ko akazi ko kuyobora ibirori akamazemo imyaka igera kuri 10. Yibuka neza umuntu wamuhaye akazi bwa mbere ari we Mpazimaka Jones Kennedy, umubyeyi w’umunyarwenya Arthur Nkusi.

Yagize ati “ Mpazimpaka Jones Kennedy ari mu bantu neza banyijije mu mwuga. Amafaranga ya mbere yayampaye muri 2007.  Mpazimpaka Jones Kennedy, muzehe ndagukunda cyane urabizi ndi umuhungu wawe.

Muri iyi minsi Tino ntari gukora iby’itangazamakuru, ndetse no kuyobora ibitaramo ari kubikora gake, ahubwo ari kwibanda ku muziki akora wenyine nyuma yo gutandukana n’itsinda rya TBB. Afite indirimbo nshya iri hanze yitwa Njye Nawe.

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na MC Tino

11/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mfuranziza
I like so much this kind of interview
Sponsored Content
Loading...