Rayon Sports ntisobanura neza ibya Bakame, yaba igiye kumugarura? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rayon Sports ntisobanura neza ibya Bakame, yaba igiye kumugarura?

Rayon Sports ntisobanura neza ibya Bakame, yaba igiye kumugarura?

Muri Kamena 2018 ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika Bakame ndetse bamwe bakavuga ko yaba yarirukanywe, gusa kuri ubu ntibemeza niba yarirukanywe cyangwa yarahagaritswe ni mu gihe hari amakuru yemeza ko uyu mugabo ashobora kugarurwa mu ikipe.

Tariki ya 17 Kamena 2018 ni bwo habaye inama y’inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports ahafatiwemo imyanzuro itandukanye.

Ikibazo cya Bakame washinjwaga ubugambanyi bitewe n’amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyaje mu ngingo ya kabiri aho hafashwe umwanzuro ko agomba guhagarikwa ariko ntibashyireho igihe, gusa hari andi makuru yemeje ko atahagritswe ko ahubwo yirukanywe burundu.

Ndayishimye Eric Bakame wari kapiteni w’iyi kipe mu minsi yashije yatangaje ko iyi kipe itigeze imushyikiriza ibaruwa imuhagarika cyangwa ngo imwirukane bityo ko igomba no kumwishyura umushahara we kuko n’ubwo bavuga ko yahagaritswe atigeze ashyikirizwa ibaruwa.

Mu kiganiro EAchamps yagiranye na Perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi, ntiyasobanuye neza ibya Bakame kuko yanaciye amarenga ko ashobora kugarurwa mu bandi avuga ko niba atarahawe ibaruwa imwirukana cyangwa imuhagarika ngo aracyari umukinnyi wa Rayon Sports.

Yagize ati”Ubwo niba atarabona ibaruwa imuhagarika aracyari umukinnyi wacu, guhagarikwa bivuga byinshi niba atarirukanwa nyine arahagaritswe, ubwo yegereye aho yarari ndumva nta kibazo kirimo bashobora kumuha igisubizo, kumugarura mu kazi cyangwa ntagaruke ibyo sinabivugira aha.”

Hari amakuru avuga ko igihe cyose iyi kipe yaba inaniwe kugarura uwari umunyezamu wa yo ubu ukinira ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya, Bashunga Abouba ari bwo yahita ifata umwanzuro wo kugarura NdayishimiyeEric  Bakame mu kazi akaba yaza akabafasha mu mikino nyafurika dore ko undi munyezamu wese bazana atahita akina iyi mikino yabanza gutegereza imikino ibanza ikarangira.

Bakame na Ndayisenga Kassim nibo banyezamu Rayon Sports ifite bashobora gukina iyi mikino bitewe n’uko ari bo bafite license ya CAF hakiyongeraho na Bashunga Abouba wagiye muri Bandari baramaze kumukorera iyi license, abandi bose baza bategereza ko imikino ibanza irangira.

Ibi bivuze ko igihe cyose bananiwe kuzana Abouba na Bakame bazakina na USM Alger bafite umunyezamu umwe gusa ari we Ndayisenga Kassim.

Imyanzuro yari yafatiwe muri iyo nama n'inteko rusange harimo no guhagarika Bakame ariko ntiyashyikirijwe ibaruwa imuhagarika

11/Jul/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content