Mu mvugo yuje akababaro, Tchabalala yasezeye abafana ba Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mvugo yuje akababaro, Tchabalala yasezeye abafana ba Rayon Sports

Mu mvugo yuje akababaro, Tchabalala yasezeye abafana ba Rayon Sports

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports akerekeza muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Baroka FC, rutahizamu w’umurundi Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yasezeye abafana b’ikipe ya Rayon Sports aho avuga ko atishimiye gutandukana na bo bitewe n’ibihe byiza bagiranye ariko bikaba nta kundi byagenda.

Uyu musore yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports muri Mutarama 2018 asinye amezi atandatu akaba yarayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confderations Cup ku buryo abakunzi b’iyi kipe bifuzaga kuba bakomezanya  na we.

Tariki ya 17 Kamena 2018, ikipe ya Baroka FC ibicishije ku rukuta rwa yo rwa Twitter yatangaje ko yamaze kugura rutahizamu w’umurundi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports aho agiye kuyikinira mu gihe kingana n’imyaka 2.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Facebooka mu magambo y’icyongereza, Tchabalala akaba yashimiye abafana ba Rayon Sports uburyo yabanyemo nabo ariko na none akaba yabajwe no kuba atandukanye n’iyi kipe bari bamaze kuba nk’umuryango.

Yagize ati”Ndababaye cyane kuba ngiye nyuma y’ibihe byiza twagiranye. Nishimiye ibihe byiza nagiriye muri Rayon Sports, nzahora nibuka ibihe byiza bidasanzwe twagiranye, kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup  ni kintu kitazibagirana. Byari ibihe byiza kuri njye no ku ikipe. Buri gihe mwampaga ubufasha nzakumbura urukundo rwanyu. Ubu nkomeje ngiye ku rundi rwego rwo gushaka ubunararibonye bw’umupira w’amaguru.”

Shabani Hussein yinjiye muri Rayon Sports avuye mu ikipe y’Amagaju. Mu mikino 10 ya shampiyona yayikiniye  yatsinzemo ibitego 6.

Tchabalala yasezeye abafana ba Rayon Sports

 

11/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...