Bull Dogg ni umuhanga cyane- Jean Luc Ishimwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bull Dogg ni umuhanga cyane- Jean Luc Ishimwe

Bull Dogg ni umuhanga cyane- Jean Luc Ishimwe

Umuhanzi Jean Luc Ishimwe umaze kumenyakana mu ndirimbo zitandukanye avuga umuraperi Bull Dogg ari umuhanga cyane bitewe n’uburyo yamubonye ubwo bakoranaga indirimbo ye True Love Remix.

Hashize iminsi mike umuhanzi Jean Luc ishimwe, ashyize hanze indirimbo ye yasubiyemo True Love aho yafatanyije n’umuraperi Bull Dogg.

Hari hashize igihe gito Jean Luc asohoye iyi ndirimbo ari wenyine, ariko ahitamo kuyisubiramo ari kumwe na Bull Dogg kuko abakunzi bari bamaze igihe bamusaba ko yasohora indirimbo yakoranye n’undi muhanzi.

Jean Luc yahisemo kwifashisha Bull Dogg usanzwe wubashwe mu njyana ya Hip Hop. Mu kiganiro yagiranye na Eachamps yatubwiye ko gukorana Bull Dogg bitamugoye cyane ko bari basanzwe baziranye nk’abahanzi.

Uyu musore avuga ko yasanze Bull Dogg ari umuhanzi w’umuhanga cyane dore ko byamutwaye igihe gito cyane kugira ngo abe arangije gukora ibyo yasabwaga.

Yagize ati “ni umuhanga cyane! Wumve ko yaje indirimbo akayumva nka kabiri turi studio, ahita yandika imirongo, ayishyiramo andi bijyanye n’ikivugwa mu ndirimbo. Nabonye arii umuhanga cyane mu gukorera ikintu aho ntabwo byatwaye igihe kinini ni nk’iminota 20.”

Jean Luc yemeza ko mu myaka 2 n’igice amaze akora umuziki, abona hari intambwe ishimishije amaze gutera, ku buryo bimuha icyizere cy’uko mu minsi iri imbere azaba ari mu bahanzi bakomeye mu gihigu.

Amashusho y’iyi ndirimbo True Love yamaze kurangira, igisigaye ni ukuyishira hanze.

11/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Mfuranziza
Every body he knows
Mfuranziza
Every body he knows
Sponsored Content
Loading...