Drake yakoze indirimbo irimo ingoma n'amayogi bimenyerewe mu mbyino gakondo z'abanyafurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Drake yakoze indirimbo irimo ingoma n'amayogi bimenyerewe mu mbyino gakondo z'abanyafurika

Drake yakoze indirimbo irimo ingoma n'amayogi bimenyerewe mu mbyino gakondo z'abanyafurika

Umuhanzi urangamiwe uri no mu bakomeye cyane ku Isi yose Aubrey Drake Graham uzwi mu muziki nka Drake, yakoze indirimbo yumvikanamo umudiho n’ ingoma n’amayugi bimenyerewe mu muco gakondo w'abanyafurika.

Iyi ndirimbo yise ‘In My Feelings’ imaze iminsi mike ishyizwe hanze, iri mu ziri gukundwa byimazeyo n’abakurikirana umuziki ku ruhando mpuzamahanga. Imara iminota itatu n’amasegonda cumi n’cyenda.

In My Feelings iri njyana izwi nka Trap, ariko mu masegonda asatira aya nyuma[37 ya nyuma] yumvikanishamo umudiho urimo ingoma n'amayugi bimenyerewe mu mbyino gakondo z'abanyafurika.

Iyi ndirimbo nshya ya Drake iri mu rukurikirane rw’izo ari gushyira hanze ziri kuri album ye nshya yise ‘Scorpion’.

Drake akomoka  muri Canada, afite imyaka 31. uretse kuririmba ni rwiyemezamirimo, akaba n’umukinnyi wa filime. Kwamamara kwe byaturutse kuri filime y’urubyiruko y’uruhererekane yitwa Degrassi yanyuraga ku mateleviziyo kuva mu 2001.

In my feelings ya Drake irimo umudiho wa kinyafurika

11/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
koko
wapi kabisa kuki uyise anayogi se kandi hari n'inzogera zivuga ko.
Sponsored Content
Loading...