Umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu ari mu bahatanira ikamba rya Miss Tanzaniya 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu ari mu bahatanira ikamba rya Miss Tanzaniya 2018

Umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu ari mu bahatanira ikamba rya Miss Tanzaniya 2018

Umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu ari mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’intara ya Singida ari naho hazava abazahagararira iyi ntara mu irushanwa rya Nyampinga wa Tanzaniya 2018.

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagiye bakorerwa ivangura mu bihugu bitandukanye, ndetse hari n’aho bicwa imibiri yabo igakoreshwa mu mihango y’abapfumu.

Abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu baranenwa cyane, kabone n’ubwo yaba afite ateye nk’igisabo nk’uko bikunze kuvugwa na benshi. Bituma abenshi muri bo bahora bigunze ku buryo badapfa kwisanzura mu bandi badahuje ikibazo

 Muri iyi minsi Muri Tanzaniya bari mu gikorwa cyo gushaka umukobwa uzambikwa iikamba rya Nyampinga wa Tanzaniya 2018.  Biri gukorwa aho bagenda batora abakobwa bahagarariye intara zose ari bo bazahurizwa hamwe bagatorwamo ubahiga.

Intara zimwe nka Arusha, Ilala, Mwanza, Mbeya, Tabora, Rukwa, Mara, bamaze kubona abazabahagararira.  Izindi ntara nka Kilimanjaro na Singida bo ntibaratora.

Nk’uko abategura iri rushanwa babitangaje, mu bakobwa bahatanira kuzahagararira intara ya Singida harimo umukobwa umwe ufite ubumuga bw’uruhu, ibintu bisa n’ibyatunguranye dore ko nta wundi umeze utyo wari waragerageje kwitabira irushanwa nk’iri.

Ubusanzwe hari ibihugu nka Kenya aho batuguraga amarushanwa yihariya y’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu mu rwego rwo kubereka ko bafite agaciro mu muryango.

Gutora Nyampinga wa Tanzaniya biteganyijwe kuba kuwa 08 Nzeri 2018 muri Julius Nyerere International Convetion Center. Intego y’irushanwa rya Miss Tanzaniya ni “Ubwiza, no gukora bigamije iterambere ry’abaturage.”

Amafoto y'abandi bahatanira guhagararira Singida

11/Jul/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Bernardo
Ubu noneho natwe ku bazungu dufite ubumuga Bw'uruhu!
Rugamba Thierry
Iyo n racism kuko singombwa kuvuga ubumuga knd ameze neza gusa uri bad writer
bob
iyo n racism wana ubumuga bwuruhu s uwo mukobwa amugaye hehe poor news writter fkt
Rugamba Thierry 5 days ago
Kabisa nibyo
Sponsored Content